bwiza.com
Ahabanza » Rwamagana: Abangavu basabwe kudahishira ababateye inda
Amakuru mu Rwanda

Rwamagana: Abangavu basabwe kudahishira ababateye inda

Abakobwa bajyajwe bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bo mu karere ka Rwamagana, basabwe kudahishira ababateye inda, kugira ngo bazajye bakurikiranwa ndetse n’abana babo bagire uburenganzira nk’abandi.

Mu biganiro abangavu bo mu mirenge ya Muhazi, Kigabiro na Gishari bagejejweho, cyagarukaga ku burenganzira bw’abana babyaye ndetse n’amategeko arengera abo bangavu batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, bagaragarije inzego zitabiriye ibiganiro byabahuje ko bamwe mu babateye inda batabafasha ahubwo bakomeza gushuka abandi bana.

Ubuhamya bw’umwana w’umukobwa watewe inda afite imyaka 16 ubu akaba afite imyaka 17, avuga ko uwayimuteye ubu abana n’uwo yabashukiye rimwe na we akayimutera.

Yagize ati “Yanteye inda mu gihe kimwe na mugenzi wanjye ariko ansaba ko nayikuramo mbyanze ahita anyihakana avuga ko atariwe utera inda wenyine ,ubu abana na mugenzi wanjye na we yateye inda muri uko kwezi yayinteyemo, ubu ntabwo afasha umwana, batwigishije namenye inzira nacamo kugira ngo umwana wanjye na we agire uburenganzira. Abakobwa bagenzi bacu batarahura n’ingorane zo gutwita ari abana bakwiye kubyirinda kuko biragora kurera umwana na we utarakura nta kazi ufite ugaburirwa n’ababyeyi”.

Undi mukobwa na we watewe inda, agira ati “Umukobwa watewe inda nta gaciro aba agifite mu muryango avukamo, usanga batabyakira ku buryo baba bavuga ko yabateye igisebo mu rugo rwabo ,bimugiraho ingaruka kuko bituma atakaza amashuri, icyo nabwira abandi bakobwa ni uko bagomba kwifata bakirinda ibishuko by’abasore”.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mutoni Jeanne yasabye abakobwa batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure kudahishira abazibateye, bagatanga amakuru ababahoteye bagakurikiranwa.

Yanabasabye kwandikisha abana babyaye kugira ngo babone uburenganzira bwo kwitabwaho nk’abandi bana. Yanababwiye ko abashaka gusubira kwiga ko akarere kazabafasha bagakomeza amasomo bacikishije .

Uyobora Isangano ry’abari n’abategarugori |Reseau des Femmes|, Uwimana Xaverine, yavuze ko barimo gufasha abakobwa muri gahunda zo kongera kububakamo ikizere ndetse no kubafasha gutegura ejo hazaza habo n’abana babyaye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com