bwiza.com
Ahabanza » Sebaba mu mwiherero i Gabiro: Aravuga k’ubucuruzi buri mu burezi mu Rwanda aho kuba ireme
Featured Mu mashuli

Sebaba mu mwiherero i Gabiro: Aravuga k’ubucuruzi buri mu burezi mu Rwanda aho kuba ireme

Ariko genda Sebaba uri umuhanga wowe ubasha gucengera mu nama zikomeye z’abayobozi kugeza no ku y’umwiherero! Ibi nabibwiwe n’umwe mu bayobozi twari twicaranye wigeze kumenya kera akaba ataramperukaga usibye muri za 94. Ati ese wowe ukorera uruhe rwego? Nanjye nti urw’abaturage! Ati ese uri intumwa ya rubanda? Nanjye nti yego ariko sinatowe ni uko gusa mbavugira ngakora uko nshoboye ngo mbagereze ibitekerezo kubandi bayobozi. Tukiri muribyo tubona undi muyibozi ukomeye arimo kutureba tuganira kandi kizira iyo ufashwe bashobora kukwereka umuryango.

Turaruca turarumira ariko bakimara kuvuga intego y’umwiherero n’ibizawuganirirwamo, mba nciye agace k’agahu kanjye ndagashishimura buhorobuhoro kugira ngo nandike ikindimo, ubwo mfashe ibaba ryanjye ndikuye mu mufuka wa kositimu yanjye yera abantu bose bishimiraga kwitegereza nuko ndandika nihuse ngo hato hatagira ibincika.

Ubwo nari ntegereje igihe cyiza cyo gutanga ibitekerezo. Kigeze mba ntereye urutoki rwanjye mu kirere nivugira gusa ku ngingo ya mbere yerekeye uburezi. Ndavuga nti harya koko ireme ry’uburezi rizatungana ryari? Kuki iki kibazo giharirwa ubuyobozi hatitawe ku bitekerezo by’abafatanyabikorwa mu burezi aribo abahagarariye abarimu, ababyeyi, abanyeshuli, abanyamakuru n’abandi bose bagira aho bahurira n’uburezi bityo hakigwa mu buryo bwihariye uko ireme ryaryo ryarushaho gutungana kuko ryapfuye kera? Nti ese mubona bitababaje kubona umwana arangiza kaminuza atazi gusoma no kwandika?

Kuko bandetse bakampa umwanya uhagije nsobanura igitekerezo cyanjye, mba ngarutse kukuntu uburezi bwahinduwe business , ubucuruzi! Ndavuga nti ndabakociye tu! Uwari uyoboye ikiganiro ati ubwo bucuruzi buteye bute? Nuko njya aho nkiva imuzi ndavuga nti ibikorerwa mu bigo by’amashuli yigenga ni agahomamunwa. Bihaye ibintu bibera mu bigo by’amashuli yo mu bihugu duturanye bakabizana mu Rwanda bakabishyira mu bikorwa, kandi ntihagire urwego runaka rubyamagana. Ndabivuga ye!

Ngaho uniforms bategeka ababyeyi kugura ziri kugiciro gikubye kabiri ugereranije n’uwajya kudodesha muri Matheus, umuzingo w’impapuro ( rame de papiers) buri gihe zipakizwa zikajya kugurishwa muri za stationeries papeteries, kongeza amafaranga y’ishuri igihembwe cya mbere kirangiye ntaho waba ukijyanye umwana wawe no guhungabanya ingengo y’imari yawe itanahagije n’ibindi nkibyo bigamije kunaniza ababyeyi kuburyo umwana ajya kurangiza umwaka umubyeyi yarataye umutwe. Nti nimwibaze umubyeyi ufite abana barenze umwe!

Ngarutse kuri business mu burezi ngitereye urutoki, banteze amatwi ntanga ingero zibigo bibiri kimwe muri Gasabo ikindi muri Kicukiro, nerekana ko umwana yishyura ibihumbi 200 buri gihembwe mu class ibamo abanyeshuli 50 ugereranije, ubwo bikaba miliyoni icumi zuzuye. Ugahemba mwalimu hagati y ibihumbi 200-300, ukagura amachaki ntazi uko agura, ukumva ko nyiri ikigo wamubarira amake ku class miliyoni 8. Noneho wakuba miliyoni 8 n’umubare wa class rooms afite yose bikaba akayabo. Ibi byose minisiteri y’uburezi ntibyiteho ntibigire gikurikirana! Nti nyamara hari umwe mu bayobozi nigeze guha iki gitekerezo kuri email aranshimira avuga ko agiye kubihagurukira. Mwihangane ndaza kwerekana impamvu nkeka iki kibazo kidakurikiranwa. Hari uwansubiza ati ese kuki abo bana badashyirwa mu mashuli ya leta? Nanjye nasubiza nti mbwira ishuli rimwe nkiryo ririmo umwana w’umuyobozi, nka minisitiri w’uburezi atanga urugero. Nuko muyigenga bahanyanyaza.

Ikindi ukoze ubushakashatsi wasanga abana b’abayobozi biga mumashuli meza mu mahanga. Icyo kikaba ikimenyetso cy’uko ireme ry’uburezi rifite inenge. Ngeze kure mu bitekerezo abo bana bene bayobozi ninabo mumyaka iri imbere uzasanga bagaruka mu myanya y’ubuyobozi kuko bibitseho ubumenyi n’ubushobozi hamwe ushobora gusanga aribo bazasinbura ba se ku ntebe z’ubuyobozi. Aha ukaba wakwibaza amahirwe waha umwana w’umunyacyaro niba ibintu bidahindutse.

Mbere yo gutanga impamvu ituma business mu mashuli ikomeza reka nerekane ko hatagize igikorwa kunyereza umutungo wa leta bizakomeza gukorwa mubwenge buhanitse. Kuko umukozi wa Leta ufite abana biga aba agomba kubarihira ako kayabo uko byagenda kose akaba agomba kuyahiga. Ese umuvunyi ko areba ibyerekeye imitungo aha naho arahareba? Umukozi wa leta wigisha abana be muri green hills, undi Riviera, undi Ecole Française cyangwa Ecole Belge, aho harebwa aho umutungo uva niba koko bijyana n’umushahara we?

Hari umukozi w’urwego runaka k’umupaka i Rubavu nkeka ko yaba ahembwa umushahara uri hagati y’ibihumbi 500 na 600, abana be aho biga i Kigali yishyurira buri umwe miliyoni 1 , uwo umukozi yaba ayakura he, abaho ate? Ubwo si ruswa akura mu bakongomani dore ko bayitanga kubi? Maze nsoza ntanga impamvu nkeka zitera ibyo byose mu burezi. Iyo usesenguye usanga muri ibyo bigo by’amashuli abayobozi bamwe bafitemo imigabane, bitaba ibyo bagashyiramo abavandimwe babo, ndetse ibigo bimwe bikaba ibyabo bwite!

Mbere y’uko nicara nasoje ntanga igitekerezo cy’uko ibyo byose bikwiriye kuvugururwa, ubwo bucuruzi n’indonke mu burezi bigahagarara, abayobozi bijanditse muri ubwo bucuruzi bagahagarikwa cyangwa bagasabwa kubivamo, gushyiraho umurongo ntarengwa kuburyo banyiri ibigo batifatira mu matwi ababyeyi, kurengera mwarimu utuma ibyo bigo byinjiza akayabo, kureba niba amafaranga y’ishuli y’umukozi runaka yishyurira abana be bijyanye koko n’umushahara ahembwa n’izindi ngamba zakorerwa ubushakashatsi hagenderewe kunoza ireme ry’uburezi. Nti , nihatabaho kubihagurukira, abayobozi bazakomeza guhinduranya kuburyo butazatanga umusaruro.

Nubwo byantwaye umwanya munini mbaza nabonaga abantu bandeba banteze amatwi, ngiye gusoza numva urufaya rw’amajwi menshi ngo kacikaci maze ndiyicarira. Amasaha yo kufata ka cyayi yari ageze, mpita nyerera nzanywe no kugeza ku bakunzi banjye, inshuti za bwiza.com uko nacengeye mu nama ikomeye nkiriya, mbatangira igitekerezo. Mureke dutegereze imyanzuro ariko mbaye mbasogongeje ho, ibindi ntimumbaze!

 

Munyakayanza Samuel

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Bazabose 11/03/2019 1:31 pm at 1:31 pm

Ubundi Amasshuri yigenga ashyirwaho bwa mbere mu Rwanda ntabwo yabaga agamije ubucuruzi. Hariho amabwiriza y’ibintu ntarengwa kugirango ritaza kuba ubucuruzi. Ubundi bijya kumera nk’imiryango itagengwa na Leta. Abantu bashinga ayo mashuri baba bafite intego y’Uburezi ntabwo ari intego y’ubucuruzi. Abarimu ni bamwe, ibikoresho bijya kumera kimwe. Igitandukanye gusa ni ikurikiranamikorere, ibikoresho bimwe na bimwe nkenerwa no gukurikiza gahunda runaka. Ubundi muzabaze muzasanga kera Umwana wa Burugumesitiri yariganaga n’abandi bana mu murenge batuyemo. Yewe na perefe cyga abandi bayobozi. Keretse Kigali na Butare habaga Ecole Francaise na Ecole Belge. None se ubu Wambwira aho abana ba Gitifu w’Umurenge aho biga? Niyo mpamvu abantu birirwa biba, BATEKINIKA, bari muri RUSWA kugirango babone ibituma barihira abana babo muri ayo mashuri y’abambuzi nduzi ko atari abarezi.Ubonye n’abitwa ngo bihaye Imana?

Tekereza nawe utuye imbere y’ishuri ariko bakagutegeka kuriha imodoka itwara abana kandi uwawe adakora urugendo ava cg ajya ku ishuri. Ibyo si ubujura? S ivangura rigamije kwirukana abakene no kwimakaza abaherwe?

Njye ndabona ishuri ridashobora kwakira Umwana runaka w’Umuyobozi runaka, iryo rikwiye gufungwa nta n’ubwo rikwiye kwakira abana b’abakene. Abakene sibo bakwiye kuvangurwa bene ako kageni.

UBUSE WAVUGA NGO NTA KARENGANE, IVANGURA BIRIMO? Bishingiye ku bukungu!!!!!!!!.

Ireme ry’uburezi= Abarimu beza babifitiye inyemezabushobozi, bafite impano yo gutanga, Ibikoresho ndebereho cg mfashanyigisho ( materiel didactique), ururimi rwa science, Gahunda y’amasomo yuzuye kdi ipanze neza, n’imibereho myiza y’umunyeshuri.N’ibindi.

Kuri ubu, ireme ry’uburezi= ikinyuranyo cy’amashuri ya Leta n’amashuri yigenga ahenze.

Ibyo ayo mashuri afite cg akoresha kuki bidashakirwa andi mashuri yose yo mu gihugu?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!