bwiza.com
Ahabanza » Ingabire Victoire yagize icyo asaba Leta y’u Rwanda nyuma y’urupfu rw’umuyoboke we
Amakuru Politiki

Ingabire Victoire yagize icyo asaba Leta y’u Rwanda nyuma y’urupfu rw’umuyoboke we

Perezida w’Ishyaka PDU-Inkingi, Ingabire Victoire yasabye Leta y’u Rwanda kugira icyo ikora abishe umuyoboke we bakaboneka.

Mutuyimana Anselme w’imyaka 30, yari umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire, yishwe mu ijoro ryo kuwa 8 rishyira ku wa 9 Werurwe 2019. Umurambo we ubonwa mu  ishyamba rya Gishwati riherereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’igihugu.

Ubwo Radiyo Ijwi rya Amerika yagiraga icyo imusaba kuvuga ku rupfu rw’uyu muyoboke we, Ingabire yagize ati “Urupfu rwe nta kintu umuntu yaruvugaho kuko nta kintu kiramenyekana, ejo twari twagiye kumushyingura noneho umuryango utubwira ko inzego z’iperereza zababwiye kuba baretse kumushyingura ngo babanze bajye kumupima i Kigali.

Umurambo barawuzanye waraye inaha i Kigali, ariko nyuma ya saa sita mukanye [ku wa 11 Werurwe 2019] bambwiye ko umurambo bawubasubije, kandi bagiye guhita bawushyingura.

Akomeza avuga ko umuryango wa Anselme wamutangarije ko polisi yababwiye ko ibirebana n’urupfu rwe, bazabibwira n’abaganga.

Itangazo FDU-Inkingi yashyize hanze ikimara kumenya iby’urupfu rwe, ryamaganye iyicwa rye rinasaba ko hakorwa iperereza.

Ingabire Victoire avuga uko abaturage bamutangarije, ko Mutuyimana yafatiwe muri gare ya Mahoko hagati ya saa Cyenda n’igice na Saa kumi,imodoka y’umutuku iba ariyo imutwara.

Ati “Ageze muri gare ya Mahoko, haje imodoka itukura idafite pulaki imwitambika imbere agiye kurira moto, havamo abantu babiri bambaye imyenda ya gisivile bashaka kumukura kuri iyo moto ashaka kwirukanka n’abaturage benshi barahurura, babaza ngo uwo muntu muramushakaho iki,…”.

Avuga ko muri iyo modoka havuyemo abandi bantu bambaye nka polisi bababwira ko bari mu kazi, Mutuyimana aratuza azi ko ari inzego z’umutekano, ngo bamutwara batyo.

Nta mpamvu n’imwe yatubuza gukomeza guharanira uburenganzira bwacu- Ingabire Victoire

Avuga ko byongeye kumenyekana ku wa Gatandatu saa yine n’igice (10:30), ubwo umurambo we bawusangaga mu ishyamba rya Gishwati.

Ati “Ni ibintu bikomeye, mbese bigoye kubyakira mu gihugu bivugwa ko kirimo umutekano, ariko kuba hari abantu bashobora kugenda bagatwara umuntu, mu buryo, mu modoka zidafite pulaki, mu myambaro y’abakozi ba Leta, ndakeka inzego zishinzwe umutekano zikwiriye gukora ibishoboka byose zikagaraza abo bantu. Niba ari abantu biyitirira inzego zabo bakamba n’imyenda yabo bagakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi icyo kintu Leta ikwiye kugisobanura kugira ngo abantu bave mu rujijo”.

Modeste Mbabazi, ukuriye urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), yabwiye Reuters ati: “Iperereza ryatangiye. Kuri ubu nta bacyekwa”.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com