bwiza.com
Ahabanza » Mbarara: Abarundi babiri muri batatu bari bashimuswe barabonetse
Amakuru Politiki

Mbarara: Abarundi babiri muri batatu bari bashimuswe barabonetse

Abarundi babiri b’impunzi muri batatu baherutse gushimutirwa I Mbarara mu gihugu cya Uganda babonetse. Ni nyuma yo gushimutwa n’abantu batamenyekanye mu cyumweru gishize, aho aba barekuwe kuwa gatandatu bemeza ko badashobora kumenya aho bari bafungiye.

Bageze aho baba I Mbarara, mu birometero bitageze kuri 50 uvuye ahari inkambi y’impunzi ya Nakivale nka saa munani ari bazima ariko bananiwe bikabije nk’uko abababonye bavuga.

Umugabo n’umuhungu we biravugwa ko badashaka gutanga amakuru kubera ko abari babashimuse ngo babihanije bakababuza kuzagira icyo bavuga nk’uko byemezwa n’umwe mu begereye uyu muryango wavuganye na SOSMedias dukesha iyi nkuru.

Umurundi wa gatatu nawe washimutiwe rimwe n’aba babiri barekuwe ariko we ngo ntabwo araboneka. Amakuru ava I Mbarara akaba yemeza ko aba Barundi bafatiwe mu mujyi wa Mbarara rwagati.

Aya makuru akaba ashimangira amakuru umwe mu Banyarwanda baba i Mbarara uherutse gutangariza Bwiza.com, aho yavugaga ko muri uyu mujyi Umunyarwanda n’umuntu wese usa nkabo arimo kugenda yigengesereye, aho yanemeje ko n’Abarundi n’Abasomali bari kubigenderamo kubera bya bibazo bimaze iminsi mu mubano wa Uganda n’u Rwanda.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!