bwiza.com
Amakuru

Ubushinwa: Harashakishwa inzira zo gukumira iyimukacyaro, kigatezwa imbere

Tariki ya 8 Werurwe 2019, ni umunsi wa Gatanu w’inama ngishwanama ya 13 y’ishyaka  PCC riri ku butegetsi mu Bushinwa. Kuri uyu munsi,  perezida  Jinping yaganiriye n’abadepite bahagarariye intara ya Henan, iri mu cyaro kandi  izwiho ubukungu bushingiye ku buhinzi.

Hari benshi bibwira ko Ubushinwa bugizwe n’imijyi gusa, nyamara ntirenza 1% by’iki gihugu. Ku bwa Xi, icyaro ntikigomba guhora gikennye, maze abantu bagishiremo bagana imijyi nka za Pekin, Hongkong cyangwa Guanzou. Kigomba gutezwa imbere kuko gifatiye runini abashinwa n’isi muri rusange.

Uhereye kuri iyi ntara ya Henan,  ikorerwamo ubuhinzi bukomeye, bukorwa n’abaturage basaga miliyoni 50 . ariko niyo ivamo 10% by’ibiribwa bitunze abashinwa, ikaba iya kabiri yeza ibinyampeke Bushinwa, ahasarurwa Toni zisaga miliyoni 60 ku  mwaka.

Nk’uko bigarukwaho na Wang Botao ukorera ishami ry’igifaransa kuri CGTN, ngo Jinping azirikana ko kugaburira abaturage barenga miliyari atari ibintu byoroshye, nyamara bakabigeraho, bakarenga bagasagurira n’ibindi bihugu.

Wang Botao avuga ko kugaburira abaturage basaga Miliyari ari ibintu bitoroshye

Muri gahunda ngari yo guteza imbere icyaro Jinping yihaye, ngo icy’ingenzi ni uko abaturage babona ibyo bakeneye mu cyaro batagombye kugana imijyi. Ati, “ mu cyaro hagomba kuboneka iby’ibanze nko kurya, gutura neza, kwiga, kwivuza, no gukora bakabona amafaranga”.

Ibi Jinping asanga byagabanya urujya n’uruza rw’abava mu cyaro bajya mu mijyi kubishakayo, hatirengagijwe ingaruka bigira ku bukungu, ku myororokere ndetse no ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Igihingwa cy’icyayi mu Ntara ya Henan

Umugambi wa Jinping wo kuvana abashinwa mu bukene umaze igihe kinini, kuko kuva mu 1978 abasaga miliyoni 700 bakuwe mu bukene, hakaba hasigaye miliyoni 16 nazo zitagomba kurenza 2020.

Uyi murongo mugari wose uko wakabaye ugaragara mu gitabo Jinping yanditse ubwe, cyitwa “sortir de la pauvrete”- kuva mu bukene.

Ni inzira ndende, itoroshye ariko ishoboka. Isaba ubwitange ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

Hagomba kurebwa byanze bikunze uko icyaro cyabyazwa umusaruro kurushaho, abakirimo bakakiboneramo amaramuka bakaniteza imbere. Ku gihugu nk’Ubushinwa biragoye, ugereranije n’ibindi bihugu byamaze gutera  imbere.

Gusa nta gucika intege, mu buyobozi uko ibihe bisimburana iteka, bizagerwaho kuko “ binanira uwanga, ahari ubushake nta kidashoboka”.

Perezida Xi Jinping, mu nama n’Abadepite

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!