bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Ishyaka FDC rigiye gusaba ibisobanuro minisitiri Sezibera
Amakuru Featured Politiki

Uganda: Ishyaka FDC rigiye gusaba ibisobanuro minisitiri Sezibera

Ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ritvuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda, ryatangaje ko rigiye kwandikira minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, rishaka kumenya impamvu imibanire y’u Rwanda n’igihugu cyabo yarushijeho kwangirika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa FDC azandikira ibaruwa u Rwanda ngo hamenyekane ibibazo nyakuri byateje umwuka mubi ku mupaka. Twumvise bimwe muri byo ariko  ntibyatangajwe ku mugaragaro,” uyu ni umuvugizi wa FDC, Ibrahim Semujju Nganda.

Uyu muvugizi wa FDC watangarije ibi mu nama ya buri cyumweru isesengurirwamo ibivugwa muu makuru, yavuze ko bateganya kwifashisha ibisubizo bya Kigali mu gusaba abayobozi b’amatorero kugira icyo nabo bakora kuri iki kibazo bavuga ko kimaze guteza igihombo cy’amamiliyari abacuruzi b’Abagande.

Semujju ati: “Nitugira umugisha tukabona igisubizo cy’u Rwanda, turateganya kuzagisangiza abayobozi b’amadini kandi turashaka kubasaba, kubera ko batagira aho babogamiye, kuyobora ibiganiro hagati y’abaturage. Bashobora kwibagirwa ibya Museveni n’ubuyobozi mu Rwanda ariko dushobora kugira ibiganiro hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.”

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor irakomeza yibutsa ko Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na The East African hagati muri Gashyantare, yemeje ko u Rwanda na Uganda bifitanye ibibazo.

Perezida w’u Rwanda kuri ubu uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho yasimbuye Perezida Museveni, akaba yarashimangiye ko ariko ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bishobora kubonerwa ibisubizo, ariko anenga gutangaza ibintu ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com