bwiza.com
Ahabanza » Gasabo: Umusore w’imyaka 32 akurikiranweho kwica mukuru we
Amakuru Politiki

Gasabo: Umusore w’imyaka 32 akurikiranweho kwica mukuru we

Ubushinjacyaha  ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bukurikiranye umusore w’imyaka 32 ukekwaho kwica  mukuru we witwa  Nizeyumukiza Ildephonse amukubise icupa mu mutwe.

Ubusanzwe uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha yabanaga  na nyina mu rugo mu Karere ka Bugesera.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Gashyantare 2019 yatashye yasinze atonganya nyina, mukuru we amubajije impamvu amutonganya  ahita ajya mu nzu aho yararaga aramureka.

Uyu musore  yasanze mukuru we  aho yararaga amusaba ko akingura urugi, akinguye  amukubita icupa mu mutwe yikubita hasi, ahita amutera ikimene cy’icupa mu kwaha. Nyakwigendera yahise ajyanwa kwa muganga, agezeyo ahita yitaba Imana nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Icyaha cyo kwica umuntu ku bushake uyu musore  akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya Burundu.

Ukurikiranywe ubu afungiye ku  biro by’Ubugenzacyaha  i Rusororo .  Ubushinjacyaha bugiye kuregera Urukiko iyi dosiye mu buryo bwihuse .

 

Izindi wakunda

Bwiza.com