bwiza.com
Amakuru

Impunzi z’Abanyarwanda zizataha ari uko icyatumye zihunga kivuyeho-UNHCR Uganda

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) Ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, Raouf Mazou avuga ko impunzi z’Abanyarwanda zizasubira iwabo ari uko zibona icyatumye zihunga cyarangiye.

Ibi yabitangaje kuwa 12 Werurwe 2019 mu nama yabereye i Kampala m yigaga ku bibazo by’impunzi.

Yagize ati “ Hari abantu bavuye mu gihugu mu 1994, none ubu turi mu 2019. Ubu bafite abana yewe n’abuzukuru, aho duhagaze ni uko gutaha bikwiye kubaho ku bushake.  Abatabishaka bagomba guhabwa amahirwe yo gukomeza kuba mu bihugu byabakiriye. Ibi birareba impunzi z’Abanyarwanda n’izindi zose ku mugabane wa Afurika.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Uhagarariye UNHCR muri Uganda, Joel Boutrue wavuze ko  nta buryo buhari buzwi bwo gusubiza impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Uganda iwabo.

Ati “  Nta gahunda yigeze ibaho yo gusubiza impunzi mu Rwanda iriho cyangwa ahandi aho ari ho hose. Intego ni ukureba ko habaho gutaha ku bushake. Tugerageza gushyiraho uburyo bwo kumvikana hagati ya UNHCR n’igihugu impunzi zigiyemo. Ndumva ari cyo avuga, nta gahunda iriho yo kubasubiza iwabo.”

Raouf Mazou kandi yatangarije abari bitabiriye inama ko hari ibihumbi 250 by’impunzi z’Abanyarwanda mu Karere k’Ibiyaga bigari gusa.

UNHCR ivuga ko kuva mu 1994, impunzi z’Abanyarwanda zisaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 440 zasubiye iwabo.

Src: Chimpreports

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com