bwiza.com
Ahabanza » Tanzania/Singida: Umuyobozi yasabye leta kwishyuza imisoro ba ‘maraya’
Imyidagaduro

Tanzania/Singida: Umuyobozi yasabye leta kwishyuza imisoro ba ‘maraya’

Umuyobozi w’agace ka Iramba mu ntara ya Singida ho muri Tanzania, yasabye ko leta yakwishyuza imisoro abakobwa bicuruza mu rwego rwo guca iyi ngeso.

Leta ya Tanzania yugarijwe n’ikibazo cy’abakobwa bicuruza bazwi nka ba ‘maraya’ cyane cyane mu mugi, yafashe ingamba zo guca izi ngeso binyuze mu kubahiga bukware. Simon Tyosela we yatanze igitekerezo cyo kubishyuza imisoro kugira ngo nibibananira bazacike kuri iyi ngeso nta we ubirukanseho.

Nk’uko tubikesha Bongo 5, uyu muyobozi kandi yanavuze ko ibi byanafasha leta kwinjiza amafaranga aturutse muri iyi misoro.

Aya ni amagambo Tyosela yatangaje kuri iki kibazo:

” Kubishyuza imisoro bizatuma leta yinjiza amafaranga nk’ayo ikura mu bundi bucuruzi. Nibananirwa kuyishura, bo ubwabo bazivana muri izi ngeso.”

Icyakoze, abandi bayobozi si ko babibona. Gwae Mbua we yavuze ko ba ‘maraya’ ari bashiki babo, abana babo; bityo bitaba byiza kubishyuza imisoro kuri izi ngeso zihabanye n’umuco. Yasabye ubuyobozi kwita kuri iki kibazo batitaye ku gitekerezo cya Tyosela.

Tyosela atangaje ibi ngibi nyuma y’inama umuyobozi w’iyi ntara, Dr Rehema Nchimbi yatanze. Yavuze ko uko byagenda kose ba maraya bazafatwa.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe