bwiza.com
Ahabanza » Umugabo wanjye yantaye mu buriri ambeshya ko agiye koga mufatira muri dushi asambana n’umukozi
Amakuru Urukundo

Umugabo wanjye yantaye mu buriri ambeshya ko agiye koga mufatira muri dushi asambana n’umukozi

Mbere ya byose mbanje kubasuhuza nabagisha inama ku bw’ikibazo nagiranye n’umugabo wanjye wantaye mu buriri ambeshya ko agiye koga, nkaza kumusanga mu bwogero (douche) arimo gusambana n’umukobwa udukorera mu rugo, aho dutuye mu karere ka Nyarugenge.

Ubwo twageraga mu buriri ahagana saa yine n’igice z’ijoro, nibwo yatangiye kumbwira ko yumva ashyushye cyane ndetse ko ashaka kubanza koga, ako kanya nahise mbwira uwo mukozi gushyira amazi muri dushi.

Ubwo yari amaze kuyagezayo nibwo umugabo yabyutse yambaye isume ajya koga, akimara kugenda hari umugabo w’inshuti yacu wahise amuhamagara kuri telefoni, amuhamagara nka gatanu, ivaho yongera asubizaho, yohereza n’ubutumwa.

Nageze aho mbona ko amushaka cyane nsohokana telefoni nyimushyiriye muri dushi ngira ngo wenda bavugane, kuko nabonaga amukeneye cyane anohereza sms ko amukeneye byihutirwa.

Ubwo nkigera ku muryango wa dushi nibwo numvise byakomeyemo imbere. Nahise nkingura urugi mbatunguye, nsanga bahanishije, mbese ubwo si nabona uko mbara iyo nkuru yo muri ako kanya, uko nabasanze, nibyo bakoraga, n’uburyo babikoragamo, kuko ni agahomamunwa.

Sinitaye ku kureba niba barakoreshaga agakingirizo, mbese agahinda kari kagiye gutuma mpita njya kwiyahura kubera agahinda, nibajije byinshi nkabura igisubizo. Nibaza impamvu yanteye mu buriri akajya gusambanya umukozi.

Nkigera mu buriri, umugabo yagarutse anyuka inabi, ngo byose ni njyewe nyirabayazana, mbese anshinza amakosa nanjye ntabasha kubara. Mbese andusha uburakari, ngo igihe cyose nzashaka kumutorera umuryango ko na we azavuga ububi bwanjye nabumubaza akazana ibindi, mbese nabuze icyo nkora.

Gusa bwakeye umukozi mwirukana, umugabo we tumaze iminsi itatu nta we uvugisha undi, ku buriri byo murabyumva nta wahindukirira undi, kuko njyewe ndumva narahise muhurwa.

Mu myaka twari tumaranye igera muri 6, tukaba dufitemo umwana umwe, nibwo bwa mbere mufashe asambana, ariko ku bwanjye naketse ko yari asanzwe abikora ahubwo ari ya minsi y’igisambo iba ibaze. Mungire inama, nkore iki koko?

 

Izindi wakunda

6 Ibitekerezo

analyste March 13, 2019 at 2:53 pm

Madam we icyo wakora ni ukugumana n’umugabo wawe.Ntimuzapfe ko yarongoranye hanze.Abagabo benshi bafatiwe icyemezo cyo gutandiukana kubera iyo mpamvu , divorces zaboneka zasa nkaho ari icyorezo.Gumana n’umugabo kandi ntuzamwime,ujye umuhindukirira cyane ahubwo

Subiza
Ally March 13, 2019 at 3:46 pm

Ese ubwo wowe urishyashya ko mbona nabagore bubu mwakimaze uwa reba muri fone yawe ntiyasangamo abagutereta ? Ushobora kuba utasambana ariko nawe niyo nzira iyo utinyuka ugaha umugabo Cg umugore namba ya fone akenshi uba uzi icyo ayikwakiye … Gusa icyo nakubwira nuko iyo imana ukweretse amahano nkayo nigihano kibibi uba warakoze …. Impyisi ibana ni mpyiii ngenzi yayo n’intama ikabana nintama ngenzi yayo. Nuko imina ihuza ibintu

Subiza
Gaspard March 13, 2019 at 4:50 pm

Kwihangana biruta byose. Guhaka nibyiza ariko hari bimwe abakoresha mwakabaye mukora cyane kwita Ku bafasha banyu,gushyirira umugabo amazi muri douche singombwa umukozi rwose. Umuco wo gukoresha umukozi ukamucumbikira nawo si mwiza burya twarasirimutse turenza abasirimu ntabwo ibyo wabisanga mungo z’abazungu kuko bo bakunda ubwisanzure mungo zabo. Gerageza umwiyegereze umugushe neza azahinduka nubishyiramo imbaraga

Subiza
Rose March 13, 2019 at 6:45 pm

yewe ndumugore mugenzi wawe yewe bose abagabo nibamwe buresteko hariho abadagatwa ariko byihorere wicecekere nturusenye nge byambayeho sinabibara gusa senga niba utazi gusenga ubyige niyo nama yazagufasha ubuzima bwawe bwoseeee .

Subiza
Kamina March 15, 2019 at 3:59 am

Ibyo ntawe ubigiramo undi inama kora icyo umutima nama wawe ukubwira ; gusa wirinde guhubuka ngo usenye urugo rwawe kuko nta mugabo udasambana uzabisanga n’ahandi. Ni ubwa mbere umubonyeho iyo ngeso mwegere umuganirize umwumve wiyoroheje musubirane mu buriri bwanyu.

Subiza
kamana March 19, 2019 at 9:45 pm

Iki si icyaha umuntu apfa gutanga mo inama uko abonye. Iki ni ikigeragezo ntazapfa nifurije n’uwo naba nanga. Iki kigeragezo kirakarishye cyane, kandi ni umwanda udahanagurwa Ngo nyira wo acye. Kubona umuntu ubasha kubabarira uwo bubakanye amufatiye mu gikorwa nk’uko byagenze ntibyoroshye. Ni icyasha kidahanagurika mu mutwe igihe abasambane ubaguye gitumo kandi mu nzu ta we aho bijya no kuzambira. Mugore sinkuzi ariko ndakubabariye nyabusa. Inama nkugira n’iyi:
Uramenye ntusenye kubera ko Nyirurugo yakoze amahano nk’ayo. N’umuta uzahomba. Kuko uwo uzasanga, we uzasanga akubye uwo gatatu mu gukora uburaya.
Ubwo se ko urira ar’umuja wa we, nyir’eugo yarongoraga ndetse buri munsi utabizi. None se iyo uza kuba ufite murumuna wawe aho, ko nawe aba yaramuhinduye umugore? Ugiz’amahirwe ubwo atari murumuna wawe cg umwana wawe wahatahanye cg Ngo umugwe ho, ari hejuru y’umugore w’inshuti yawe waje kubasura akarara. Icecekere mawe wisengere ibindi ubyihorere. Ugirango abagabo turi abantu ariko? Gusa birabe amahire ntuzajye kumva Ngo wumve akubwiye ko umuja wawe yamubyariye. Ibyo ni byo byagusonga na none kurusha ho. Nta mugabo udasambana wa mugani… Senga Imana ikomore icyo gikomere nta kundi.
Nutamubabarira nawe Uwiteka ntazakubabarira ibyo ubimeye byo. N’ubwo bitazakorohera ariko. Ibuka ko biba ku bagore benshiii… Maze ujye ubagira inama uburyo bagenzura abaja babo ku bagabo ba bo kuko iki ni icyorezo mu Ngo nyinhi… Muransetsa iyo mutuka abaja banyu ibitutsi biboze, ariko iyo mumaze kubatokoza, abagabo banyu niho babonera inzira kuko bo baza bababwira neza babaha agaciro mwe mubima kuko muri ba nyirabuja.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com