bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Zari yise Diamond “igikoma mu kabari”

Umuherwekazi akaba n’icyamamare muri Afurika, Zari Hassan yise Diamond platinumz ‘ igikoma mu kabari’ abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Hashize amasaha iminsi 2, Zari ashyize mamafoto abiri ku rubuga rwe, imwe yambaye akenda ka ‘bikini’, indi ari imbere y’imodoka ziriho ibirango bye(Zari).

Aya mafoto yavuzweho bitandukanye n’abamukurikira. Ku ifoto ya mbere yambaye bikini, abamukurikira bababaye, bamubwira ko umubyeyi ufite ababa atakagombye gushyira ifoto ku rubuga yambaye ako kenda. Icyakoze hari n’abandi bavuze ko batagomba kumwinjirira mu buzima; babonye ko ntacyo bitwaye.

Indi foto yakuruye amahane, ni iyo yifotoje ari imbere y’imodoka. Ifoto ubwayo nta cyo yari itwaye ariko ikibazo umukurikira yamubajije ni cyo cyakuruye impaka. Zari yabajijwe niba yasubirana na Diamond; akongera akamubera umugore. Mu gusubiza avuga ko bidashoboka. Ati ” Ntabwo wajyana igikoma mu kabari”. Aha Zari yashatse kugaragaza ko atakijyanye n’icyamamare mu muziki, Diamond platinumz.

Abakunzi ba Diamond n’abandi bamuzi bavuze ko Zari afite ubwishongozi ngo kuko umuntu babyaranye abana babiri atagakwiye kumusuzugura bene aka kageni.

Zari yatandukanye na Diamond ku wa 14 Gashyantare, 2018. Iki gihe, Zari yatangaje ko nta cyizere ajya agirira uyu mugabo.

Izindi wakunda

Bwiza.com