bwiza.com
Ahabanza » Gufunga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni ubwiyahuzi- Museveni
Amakuru

Gufunga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni ubwiyahuzi- Museveni

Perezida Museveni wa Uganda atangaza ko igihugu icyo ari cyo cyose cy muuri Afurika kibuza ibicuruzwa na serivisi kwambuka  imipaka yacyo bisa no kugerageza kwiyahura.

Museveni yatangaje ibi mu nama yiswe ‘Afurika y’ubu’ yabereye Munyonyo mu Mujyi wa Kampala kuwa 13 Werurwe 2019.

Yavuze ko yiyamye abandi bayobozi kutazakumira ibicuruzwa bivuye mu kindi gihugu baba bitwaje impamvu zo gukunda igihugu  cyanwa politiki.

Amagambo ya Museveni aje nyuma y’aho Min. w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa atangaje ko u Rwanda rwakumiriye ibicuruzwa byarwo ku isoko ryo muri Uganda.

Perezida Museveni nta gihugu ashyize mu majwi yavuze ko nta, yibukije abari aho ko nta gihugu cyabasha gutera imbere mu by’ubukungu kidafatanyije n’ibindi.

Ati “ Tugomba kureka ibicuruzwa na serivisi bikambuka imipaka binyuze mu kugabanya imisoro, hakurwaho ifungwa ry’imipaka, gufunga imihanda, imikorere mibi kuri za gasutamo n’itangwa ry’ibyangombwa rigoranye.”

Yongeyeho ko “ (..) Hari abayobozi ba Uganda bigeze gushaka guhagarika ibicuruzwa bya Kenya mu 1986, narabyanze kuko ari umurongo w’ubwiyahuzi. Gushyigikira ubukungu bw’undi mugurirana ibicuruzwa na serivisi nibwo buryo bwiza.”

Uyu mukuru w’igihugu ku rundi ruhande, yavuze ko urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rudakwiye kuba urwitwazo rwo kohereza intasi n’abandi bagamije kubangamira ubutegetsi.

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe