bwiza.com
Ahabanza » RDC: FARDC yahosheje intambara yari imaze iminsi hagati y’ Abanyamulenge na Maï-Maï
Amakuru Politiki

RDC: FARDC yahosheje intambara yari imaze iminsi hagati y’ Abanyamulenge na Maï-Maï

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyasabye abaturage bo muri Minembwe kwitandukanya n’imitwe y’inyeshyamba kugira ngo agace batuyemo karangwemo amahoro.

Hashize iminsi havugwa imirwano hagati y’aborozi b’Abanyamulenge n’inyeshyamba za Maï-Maï zigizwe n’abakomoka mu bwoko bw’ Abafuliro, mu karere k’imisozi miremire muri Segiteri ya Lulenge, Zone ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma yo guhosha iyi ntambara, igisirikare cya FARDC cyari gihagarariwe na Lt.Gen Gabriel Amisi, kirasaba aba baturage kwirinda gukorana n’inyeshyamba.

Gen Amisi, ubwo yari muri aka gace ka Minembwe, mu nama yakoranye n’abaturage, yabatangarije ko nta muntu n’umwe uzabazanira amahoro mu gihe bo ubwabo batishyize hamwe, bagatahiriza umugozi umwe. Anabasaba kandi kwirinda koshywa n’abanyapolitiki bagamije inyungu zabo bwite, bakabatesha ibyabo.

Yababwiye ko “Hagiye gukorwa iperereza harebwe ko nta muyobozi n’umwe uri inyuma y’iyi ntambara imaze iminsi ibera i Minebwe”.

Aganira n’ikinyamakuru Imurenge.com, dukesha iyi nkuru, Gen Amisi yagitangarije ko hari abanturage bagenda basiga icyasha ingabo za Leta, bavuga ko bamwe muri zo bifatanyije n’inyeshyamba za Maï-Maï zikomeje kubahungabanyiriza umutekano.

Ati “FARDC ntabwo ifite kandi nta n’ubwo iteze kuzakorana n’iyi mitwe y’inyeshyamba”.

Yakomeje asaba aba baturage kuba maso, anabizeza ko FARDC yiyemeje guhashya imitwe yose y’inyeshyamba zirwanira ku butaka bwa Congo.

Munene Joel, wari uhagarariye ubwoko bw’ Abafuliro muri iyo nama,  yasabye bagenzi be basangiye ubwoko guhagarika ibikorwa by’intambara barimo, aho yagize ati “Ingaruka z’ibyo izi nyeshyamba zirimo ntabwo zizakora ku Munyamulenge gusa, ahubwo zizakora ku utuye aka karere wese”.

Pasiteri Mugabe Sebi Williams na we wari uhagarariye Abanyamulenge, yasabye ko habaho ukwicarana hagati y’amoko ikibazo yaba afitanye kigashakirwa umuti.

Ati “Icyatuma tubana mu mahoro, ni uko twasenyera umugozi umwe dore ko nta bwoko buzigera bumaraho ubundi uretse kwangiza gusa, ikiza ni uko buri wese yakwitandukanya n’iriya mitwe y’inyeshyamba ubundi tukubaka ejo hazaza hacu”.

Umutekano ugarutse nyuma y’aho ku wa Kane tariki ya 7 Werurwe 2019, indege za Monusco zimeneye abasirikare benshi ba FARDC bagiye guhosha iyi ntambara, ndetse  n’ibifaru by’intambara ngo byahajyanwe ku bwinshi.

Si ubwa mbere muri aka gace ka Minembwe havuzwe intambara, gusa akenshi iba ihuza amoko cyane cyane ubu bw’ Abafuliro n’abolozi b’abanyamulenge.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe