bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda rurahakana gufatira ’embargo’ ibicuruzwa biva muri Uganda
Amakuru Featured Politiki

U Rwanda rurahakana gufatira ’embargo’ ibicuruzwa biva muri Uganda

Umurongo muremure w'amakamyo y'ibicuruzwa bivuye muri Uganda ku mupaka wa Gatuna

Ibiherutse gutangazwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda birimo ibyo kuwa 13 Werurwe 2019 ni ukujijisha kandi ntibyita ku bibazo by’ingenzi byazamuwe n’u Rwanda,” ibi ni ibyatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane nyuma y’itangazo rya Uganda ryo kuri uyu wa Gatatu rivuga ko u Rwanda rwakomanyirije ibicuruzwa biva muri Uganda.

Soma inkuru bisa hano hasi

https://bwiza.com/2019/03/14/uganda-irashinja-u-rwanda-gufatira-embargo-ibicuruzwa-byayo/

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda ritangira risubiramo ibibazo yakomeje kugaragaza biterwa na Uganda birimo;

  1. Abanyarwanda Magana ngo amazina yabo azwi na Guverinoma ya Uganda, bishwe, batawe muri yombi, bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ntibabashe no kubona ubufsha mu by’amategeko, abakorewe iyicarubozo ndetse n’abasaga 1000 birukanwe ku butaka bwa Uganda mu buryo butari ubwa kimuntu.

2. Icya kabiri u Rwanda rwakunze kuvuga ni imitwe yitwaje intwaro rwita iy’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC na FDLR n’indi ishyigikirwa mu bikorwa byayo birimo kuyishakira abarwanyi bikozwe n’inzego za Uganda n’abayobozi muri Guverinoma y’iki gihugu. Ibirambuye kuri ibi ngo byagiye bimenyeshwa Guverinoma ya Uganda.

3. Icya gatatu Guverinoma y’u Rwanda ivuga, ni ukwibasirwa kw’Abanyarwanda bakora business zitandukanye n’ubucuruzi mu mikoranire y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no kubangamira urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bijya cyangwa binyura muri Uganda.

4. Iyi ngingo ya kane yo ikaba ivuga ko bidashoboka kugira ubwisanzure mu bucuruzi n’ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu gihe abacuruzi bicwa, bakorerwa iyicarubozo, bamburwa ndetse ibyabo bigafatwa binyuranyije n’amategeko. Ibi ngo akaba ari byo bibazo shingiro bikeneye kwitabwaho. Naho ngo iby’uko u Rwanda rwakumiriye ibicuruzwa biva muri Uganda ntabwo ari ukuri ahubwo ni ukuyobya uburari.

5. U Rwanda rukomeza ruvuga ko kubaha urujya n’uruza rw’abantu, barimo Abagande, ibicuruzwa na serivisi mu karere no ku mugabane atari ibyo kwibazaho. Guverinoma y’u Rwanda ikaba yahamagariye iya Uganda gushakira umuti ibibazo by’ingenzi bihari byavuzwe haruguru kandi byakomeje kugarukwaho mu nama hagati y’ibihugu byombi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe