bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Abadepite bahejwe mu mwiherero kubera u Rwanda bagiye kwitabaza urukiko
Amakuru

Uganda: Abadepite bahejwe mu mwiherero kubera u Rwanda bagiye kwitabaza urukiko

Abadepite bahejwe mu mwiherero w’ihuriro ry’abadepite bo muri NRM kubera gushyigikira u Rwanda mu bibazo rufitanye n’u Rwanda batangaza ko bagiye kugana inkiko bitewe n’iki cyemezo bafatiwe.

Umunyamabangwa w’ubuvugizi bw’iri huriro, Margaret Muhanga mu ntangiro z’iki cyumweru yatangaje ko aba badepite  barimo  Patrick, Barnabas Tinkasiimire, James Acidri  na John Baptist Nambeshe batemerewe kwitabira umwiherero uziga ku ngingo zinyuranye.

Yavuze ko aba badepite buri gihe bifatanya na opozisiyo kandi ko bashyigikiye u Rwanda mu bibazo rufitanye na Uganda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 13 Werurwe 2019,  umwe muri aba badepite, Theodore Sekikuubo yavuze ko bagiye kwitabaza inkiko kuko ngo icyemezo bafatiwe ari imbogamizi ku ireme  ry’ibiganiro mpaka mu ishyaka rya NRM. Abuga ko bibangamiye uburenganzira bwabo.

Ati “ Turimo kubwira iguhugu ko nta ngingo zikwiriye guhabwa umugisha hatabayeho kuzijora kandi twiteguye kubikora nk’uko mubibona. Turimo kurwanya iki gitugu kiri mu ishyaka.”

Mugenzi we, Barnabas Tinkasiimire avuga ko mu ishyaka riri ku butegetsi hakomeje kubamo ibikorwa binyuranyije n’amategeko nk’aho baherutse gutora Museveni ngo azahagararire iri shyaka kandi atigeze abisaba.

Avuga ko Perezida Museveni adakwiye kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda. Ati “ Icyo maze kubona ni uko tutakwemera ko Perezida Museveni yakomeza kuyobora Uganda kandi amaze imyaka 35 ntacyo arahindura. Abantu bari kurya rimwe ku munsi wowe ngo urashaka gukomeza kuyobora.”

Biteganyijwe ko uyu mwiherero uzamara iminsi umunani aho uzabera mu Karere ka Kyankwanzi.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe