bwiza.com
Ahabanza » Hon. Sebaba mu Nteko: Arabaza Perezida w’inteko impamvu yatumye umudepite we yegura!
Honorable SEBABA IBITEKEREZO IBYEGERANYO

Hon. Sebaba mu Nteko: Arabaza Perezida w’inteko impamvu yatumye umudepite we yegura!

Iki kibazo nagombye kukibaza nyirubwite, perezida w’Inteko cyangwa umunyamabanga wayo. Ariko dore ko nigenje, keretse mbajije icyo nzi nka mwalimu cyangwa nkabaza amenyo y’inkoko kandi ndeba umunwa wayo.

Ariko kuko nkunda kubaza kandi mbariza abantumye, nagiiiize ntya nongera gukubitamo ya kositimu yanjye yera mumaze kumenyera muhora mumpera amanota kubera kurimba kwanjye byo guhera kera, negura isaho cyangwa uruhago rwanjye ruhorana agahu n’ibaba bidatandukana bijya binyunganira ngo hato ya mazinda y’ubusaza mpora mbabwira atantera kubatenguha nkibagirwa kubabariza no kubamenyesha iby’aho nabagereye, mudakunze kumenya no kwigerera yo.

Uyu munsi rero ndabagendeye ko mvuye mu murenge wa Kanzenze, iyo mu Burengerazuba kwa Kamuzinzi, aho niho mperutse gutorerwa. Maze abanzi nkagira ubwenge buhanitse, kandi kuko mvuga imitepfu cyangwa ndedemanga, nkabariza rubanda manitse urutoki rw’ibumoso kuko ndakoresha ugutandi cyangwa indyo, ngasusumira nk’uwigeze guterura umwishywa nta makuta cyangwa ifaranga mupfumbatije.

Nukuri kw’Imana iyo mvuze baranyumva nasoza abantu benshi bagacurira cyangwa bakankomera amashyi atagerwa ku mashyi, maze urusaku rukambana rwose simenye ko ari ukunyishimira cyangwa kunkwena. Ariko naje gutahura ko burya bankunda.

Nuko rero kuko bamaze kumenyera mba mbajije Nyakubahwa madamu perezida w’Inteko iby’iyegura rya mugenzi wacu Amb. Kanyamashuli Kabeya Janvier, nti ese byamugendekeye bite? Nongeraho nti ese ko twazamukiye hamwe mu murenge umwe ejobundi, aho abaturage ntibazambaza aho namushyize?

Mu kunsubiza n’ijwi rituje, ati ese umutima w’umuntu ko ari kami ke, ati Hon. Sebaba ntiwumvise ko yeguye ku bushake bwe? Ngiye gusobanuza banyima ijambo nako nibyabyuma bibara iminota y’ibibazo nisanga ndikuvugira kuri mikoro ifunze.

Nuko sinanyurwa, umutima urandya uranguguna kuko numvaga mfite impungenge ko ibibera mu nzego z’ibanze duhora twumva ko abayobozi begura ku bushake bwabo bigiye no kudutera mu Nteko.

Kubera igihe gitoya maze mu Nteko, nzi amategeko agenga imikorere yayo, ndaceceka ariko ndavuga nti sindipfana. Inzira ni nyinshi zo kugaragaza ibitekerezo nzabariza no mu muryango wacu! Ubu rero ndimo kwibaza aho nzahera mbaza iki kintu nubwo naho nakeka igisubizo kuko nubundi gikubiye mu ibaruwa isezera.

Mu gihe nitegura kwakirwa n’ababishinzwe, kuko banyizeje kuzanyakira ku isabato itaha, hari ibyo nkeka bishobora kuba byarateye mugenzi wanjye gusezera. Ariko kuko ari ibitekerezo byange bwite, nihahabwe agaciro k’ibyo nyirubwite yivugira mu ibaruwa ye. Naho njye Hon. Sebaba ndigira kure ndebe izindi mpamvu zishoboka.

Ashobora gusabwa kweguzwa, nk’uko byagiye binugwanugwa ko ariko bigenda mu nzego z’ibanze. Biramutse ari uko bimeze ubwo haba harabayeho kuba atarubahirije ibyo yasabwe gukora abisabwe n’abamutumye mu Nteko, nkuko hari ibyo yaba atarumvikanyeho na bagenzi be bari bagize komisiyo ya politiki yari ayoboye. Kimwe cyangwa ikindi n’ibintu bishoboka, ariko uko nzi mugenzi wanjye ni uko mu miterere ye atajya avugirwamo kandi ntazi kurya indimi. Ntushobora kumubwira ko igitoki ari umwumbati ngo abyemere ajye no kubidefanda ahantu. Hakiyongeraho n’imyemerere ye itamwemerera kuryarya no kubeshya. Ahenshi mu Nteko za Afurika, abantu bateye batyo ntibajya bihanganirwa kuko batamenye neza ikibahatse!

Kanyamashuli Kabeya Janvier

Yewe nagiye na kure mubitekerezo ngera aho nkeka yaba agiye guhabwa indi mirimo ya politiki, ariko ndigarura kuko nibutse ko kuzamurwa mu ntera cyangwa guhindurirwa inshingano bitagombera kubanza gusezera ku mwanya ukomeye nk’uriya.

Abadutoye rero, bari mugihirahiro bibaza impamvu umukandida wabo yeguye. Byaba ari inshingano za nyirubwite gusobanurira abamutoye? Byaba se ari inshingano z’Umuryango yari ahagarariye? Byaba se ari inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko? Ndizera ko ababifite mu nshingano mu rwego rwo gukorera mu mucyo, bazamenyesha abatora impamvu nyazo kuri iri yegura kugira ngo hatabaho umwijima, impuha no kwitiranya ibintu.

Yemwe, agatotsi kari kanyibye ndi mu Nteko Rusange, mwari kumva nanjye ntashye nzize kugona; amahirwe ni uko ntawambonye. Ni ahubutaha, ahasigaye dutegereze turebe!

Munyakayanza Samuel

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!