bwiza.com
Ahabanza » Ikibazo kiroroshye. Ni uko Abatutsi atari benshi, tugiye kubarangiza – Col Rwagafirita abwira Gen Varret
Amakuru Featured Politiki

Ikibazo kiroroshye. Ni uko Abatutsi atari benshi, tugiye kubarangiza – Col Rwagafirita abwira Gen Varret

Bizimungu Augustin wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda

General Jean Varret wahoze mu Gisirikare cy’u Bufaransa, yatanze ubuhamya bushya ku hantu u Bufaransa bwari buhagaze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yamaganye inkunga u Bufaransa bwateraga Leta ya Habyarimana ariko ntihagire icyo bitanga. Mu buhamya bwe akomoza ku kiganiro yagiranye na Col Rwagafirita akamwerurira ko benda kurimbura Abatutsi.

Nk’uko uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 84 y’amavuko yabitangaje, ngo Col Pierre-Celestin Rwagafirita, wari umugaba mukuru wa jandarumori y’u Rwanda, yaba yaramubwiye mu myaka ya za 90 ko ba nyamucye b’Abatutsi bagombaga kurimburwa.

Ibi Gen Varret yabitangarije Radio France na Mediapart. Nyuma y’imyaka 25 akaba ari bwo yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda anakomoza ku ruhare rw’u Bufaransa.

Agaruka ku kiganiro yagiranye na Col Rwagafirita wamubwiye ati: “Turi babiri, turi mu gisirikare, tugiye kubwizanya ukuri. Ndagusaba izo ntawro, kuko ngiye kugira uruhare mfatanyije n’igisirikare mu kurangiza ikibazo.”

Mu magambo ye yatunguye Gen Varret, Col Rwagafirita yakomeje agira ati: “Ikibazo kiroroshye. Ni uko Abatutsi atari benshi, tugiye kubarangiza.”

Gen (Rtd) Jean Varret kuri ubu ari mu myaka 84 y’amavuko

Kuri Gen varret, ngo ibyago byo kugera kuri jenoside byari ukuri. Anavuga ko aya makuru yayagejeje ku Gisirikare cy’u Bufaransa ariko abagikurikiye ntibakiteho. Ati: “Ni ukubera ko batashatse kumva ingaruka z’iyo politiki yo gushyigikira Habyarimana. Kubw’ibyago, amateka yagaragaje ko ryari ikosa rirenze ikosa kuko byagejeje kuri jenoside”.

Mu kwezi gutaha nibwo u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25. Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatumiwe mu mihango yo kwibuka ariko Perezidansi ntiremeza niba azitabira cyangwa atazitabira. Perezida Macron we akaba yarabashije kuvuga gusa ko u Bufaransa buzahagararirwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!