bwiza.com
Ahabanza » Inzego z’umutekano zimaze kurasa mu cyico abantu  barindwi mu kwezi kumwe
Amakuru Umutekano

Inzego z’umutekano zimaze kurasa mu cyico abantu  barindwi mu kwezi kumwe

Abantu batandatu nibo bamaze kuraswa n’inzego z’umutekano mu Rwanda mu gihe kingana n’iminsi 30. Abenshi ni abakekwagaho ibyaha bagashaka gutoroka igihe bafatiwe mu makosa ndetse no gucuruza  magendu.

Inzego z’umutekano kuri uyu wa Kane tariki ya 14 mu Mujyi wa Kigali zarashe mu kico umusore witwa Eric Niyomugabo.  Uyu yagerageje gusimbuka imodoka yari imwerekeje mu buroko nyuma yo gufatwa acukura inzu y’umuturage mu Murenge wa Gisozi.

Mu ijoro rishyira kuwa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019 nanone inzego z’umutekano zarashe uwakekwagaho ubujura ahitwa Giti cy’inyoni  mu Mujyi wa Kigali.

Niyomugabo w’imyaka 30 yarashwe n’abasirikare b’u Rwanda (RDF) bari bacunze umutekano.

Muri aka karere ka Gasabo kandi mu cyumweru kimwe, umupolisi yarashe umugabo w’umumotari wari ushikuje umugore w’Umwongereza ku manywa y’ihangu.

Iki gikapu cyari kirimo Rwf 100,000 na telefoni ndetse n’ibindi bikoresho. Ubwo polisi yamushakishaga, yagerageje kwirukana ahita araswa ahasiga ubuzima.

Mu karere ka Kicukiro, mu Murenge  wa Masaka kandi habayeho iraswa ry’uwakekwagaho ubujura ahita ahasiga ubuzima.

Mu minsi mike ishize kandi,  abandi bantu batatu bishwe barashwe ubwo bageragezaga kwinjira mu Rwanda mu ijoro bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batangaje ko abishwe bari abacuruzi ba magendu.

Muri rusange aba bose bishwe barashwe bazira kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubucuruzi butemewe. Ni mu gihe abategetsi badahwema gukangurira abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe