bwiza.com
Ahabanza » Kampala: Dr Jose Chameleone agiye gusanga Bobi Wine muri Politiki
Amakuru Imyidagaduro

Kampala: Dr Jose Chameleone agiye gusanga Bobi Wine muri Politiki

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr. Jose Chameleone agiye kwinjira muri politiki yiyamamariza kuba umuyobozi w’Umujyi wa Kampala.

Umuvandimwe wa Chameleone,  uzwi ku izina rya Pallaso (Pius Mayanja) ashimangira ko mukuru we yiteguye kwiyamamaza ku mwanya w’umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Kampala, mu matora ategerejwe.

Aganira na Spark TV, yavuze ko ibyo avuga kuri mukuru we ari ukuri, ko usanga abantu bageze mu zabukuru aribo bigaragaza cyane mu buyobozi bw’igihugu, bityo ko iki aricyo gihe cy’abakiri bato cyo kubwigaragazamo.

Yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo ari urwenya. Abantu bafite imyaka yisumbuye bagaragaje uruhare rwabo mu buyobozi bw’igihugu cyacu, ubu rero ni cyo gihe cyacu nk’abakiri bato”.

Mu gihe Chameleone yaba yiyamamarije uyu mwanya wa Meya w’umujyi wa Kampala, yaba ateye ikirenge mu cya Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi wine, ubu uhagarariye Kyadondo East, mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda.

Bobi Wine akomeje kwizezwa inkunga n’ibyamamare bitandukanye birimo na Davido wo muri Nigeria. Bamubwira ko bazamutera inkunga ishoboka yose umunsi azaba yiyamamarije kuba Perezida wa Uganda mu matora ateganijwe mu 2021.

Bobi Wine avuga ko umwaka wa 2021 afatanyije n’itsinda rimushyigikiye ryiganjemo urubyiruko “People Power” biteguye kuvana Perezida Museveni ku buyobozi amazeho imyaka 33.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe