bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Abanyeshuri b’Abanyarwanda baheze mu gihirahiro nyuma yuko ishuri rya Kigezi rifunzwe
Amakuru Mu mashuli

Uganda: Abanyeshuri b’Abanyarwanda baheze mu gihirahiro nyuma yuko ishuri rya Kigezi rifunzwe

Nyuma yuko ikigo cy’amashuri cya Kigezi ( Kigezi High School) muri Uganda gifunzwe, abanyeshuri b’abanyarwanda bakomeje guhura n’ibibazo bitandukanye.

Kuri uyu wa gatanu, ikigo cy’ishuri cya Kigezi cyafunzwe kugeza mu gihe kitazwi. Ibi byatewe nuko abanyeshuri b’iki kigo bashakaga gukora imyigaragambyo nyuma yuko bangiwe kwitabira amarushanwa y’igikombe cya Coca-cola mu mupira w’amaguru.

Mu gihe abandi banyeshuri bapakiraga ibikoresho byabo ngo batahe, abanyeshuri b’abanyarwanda bo bari babuze aho bajya binginga umuyobozi w’ikigo ngo abahe ubufasha.

Umwe muri abo banyeshuri yabwiye Daily monitor dukesha iyi nkuru ko bafite ubwoba bwo kugaruka mu Rwanda kuko ngo kugirango bazasubireyo byazagorana.

Yagize ati “Dufite impungenge ko turamutse dusubiye mu Rwanda , batazatwemerera kugaruka muri Uganda kuko u Rwanda ntabwo rurikwemerera abanyarwanda kwinjira muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano muke. Dukeneye ubufasha bw’ikigo kuko turacyakunze kwiga muri Uganda’’

Mu minsi ishize guverinoma y’u Rwanda yabujije abanyarwanda kujya muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano muke aho abanyarwanda bahohoterwaga, bakicwa urubozo, bagafungwa, bakamburwa n’ibyabo n’ibindi.

Umuyobozi w’iki kigo bwana Stephen Mugume yagiriye inama aba banyeshuri ko bagomba kujya mu miryango yabo kuko ishuri ryafunzwe ku banyeshuri bose kugeza hakozwe inama n’ababyeyi bagashakira ikibazo umuti.

Nkurunziza Viateur Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!