bwiza.com
Amakuru Politiki

Umuherwe wo muri Kampala akurikiranweho ubujura bukoreshwa intwaro

Umuherwe wo muri kampala, Ambrah Abdu yatawe muri yombi n’Igipolisi cya Uganda nyuma yo kuburizamo umugambi wo kwiba imwe muri banki ziherereye mu Karere ka Gulu. Amakuru aravuga ko yafatanwe n’uwitwa Richard Wanni Okot nyuma yo kugerageza kwiba banki, bakaba basanganywe imbunda 2 za SMG n’amasasu 56.

Ubwo batabwaga muri yombi, Ambrah yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 ifite puraki UBE 447X y’ibara ry’umukara, ariko ngo yatawe muri yombi nyuma y’uko inzego z’umutekano ziriwe urwara.

Umuvugizi wa CID, SO Vicente Sekate yahamirije aya makuru urubuga Spyreports dukesha iyi nkuru, avuga ko kuri ubu Ambrah ari muri kasho yabo mu gihe iperereza rikomeje.

Uyu yagize ati:  “Polisi yabonye amakuru aturutse kuri umwe mu baturage bo muri icyo gice. Ubwo twabashije kohereza abapolisi babakurikiranye kugeza tubafashe.”

Imodoka Ambrah yari atwaye n’imbunda yafatanwe

Uru rubuga ruvuga ko Ambrah atuye Naguru muri Kampala, akaba afite imitungo myinshi muri Bukoto na Ntinda ariko ngo inkomoko y’ubukire bwe yabaye amayobera. Amakuru akavuga ko yari asanzwe akora ubujura bwibisha intwaro ku mabanki y’abanyamahanga cyane cyane ahitwa Aswa.

Uyu kandi bivugwa ko yari amaze igihe aba muri Sudani y’Epfo aho avugwaho kuba naho yarahakoze ibyaha mbere yo gusubira muri Uganda. Kuri ubu afungiye kuri station ya polisi ya Gulu ashinjwa ubujura.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com