bwiza.com
Ahabanza » Kampala: Kompanyi ijyana abagenzi mu Rwanda irataka igihombo cy’umurengera
Amakuru

Kampala: Kompanyi ijyana abagenzi mu Rwanda irataka igihombo cy’umurengera

Kompanyi isanzwe itwara abagenzi bava muri Uganda bajya mu Rwanda, Trinity Bus itangaza ko ikomeje guhura n’igihombo bitewe n’ibibazo by’ihararara ry’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Kuva havuka ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2019, habayeho ibihombo ku bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye. Muri ibi  by’umwihariko urujya n’uruza rw’abantu ku mpande zombi.

Umuyobozi wa Trinity Bus mu Mujyi wa Kampala, David Mugabo avuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri bari kohereza mu Rwanda bisi ebyiri ku munsi. Ibi bihabanye no mu minsi ishize aho boherezaga bisi ndwi ku munsi umwe.

Ati “ Kuva habaho gufunga umupaka wa Gatuna, tumaze guhomba miliyoni 100 z’amashlingi [Frw miliyoni 24]. Mu minsi ishize nibura, urugendo rumwe rwatwinjirizaga miliyoni 7.8 ariko ubu byaragabanutse kuko ubu hari gukora imodoka ebyiri gusa.”

Mugabo avuga ko ku munsi wa mbere w’ibibazo byo ku mupaka byari agahebuzo kuko bisi ebyiri ziva muri Uganda zijya mu Rwanda zitabshaga kuzura. Aravuga ko ibi byaje guhinduka nibura ubu ngubu bisi ebyiri zikaba zibasha kuzura.

N’ubwo bimeze gutyo, Mugabo yabwiye  Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko bikomeje gutya, abakozi b’iyi Kompanyi 12 bakoreraga ku biro biri ahitwa Bakuli muri  Kampala bagarurwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibihombo.

Uyu kandi atangaza ko hari Abanyarwanda bamaze gufunga imiryango y’amaduka yabo ndetse ko ibi bibazo biri kugira ingaruka mbi no ku banyeshuri b’Abanyarwanda basanzwe biga muri Uganda.

Si muri Trinity Bus gusa bataka igihombo kuko  byagaragara ko bisi enye zose  zo muri Kompanyi ya Jaguar zari ziparitse zitegereje abagenzi berekeza mu Rwanda.

Aba barataka igihombo mu gihe nta cyizere gihari ko ibibazo biri ku mupaka bizakemuka vuba.

Izindi wakunda

Bwiza.com