bwiza.com
Ahabanza » Loni ihangayikishijwe n’umuco wo kudahana wimirijwe imbere na Leta y’u Burundi
Amakuru Politiki

Loni ihangayikishijwe n’umuco wo kudahana wimirijwe imbere na Leta y’u Burundi

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko kudahana bigiteye ikibazo mu Burundi, cyane cyane muri iki gihe bari mu bikorwa byo kwitegura amatora y’umukuru w’Igihugu, ubu ngo bakaba barimo kwaka abaturage amafaranga ku ngufu yo kuzifashisha muri iki gikorwa.

Agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, mu iperereza kakoze, gatangaza ko ayo mafaranga yakwa abaturage ku gahato ndetse ko abanze kuyatanga bimwa zimwe muri serivisi zirimo n’iz’ubuvuzi.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo ibyo byatangarijwe i Geneve mu Busuwisi n’aka kanama ka Loni, nyuma y’iperereza kari kamaze iminsi gakorera mu Burundi.

Leta y’u Burundi ihakana uku kwaka abaturage amafaranga ku gahato, ikavuga ko atangwa n’umuturage ku bushake bwe. Leta y’u Burundi ivuga kandi ko ako gashami ka Loni kakoze iperereza, gakoreshwa na bimwe mu bihugu by’i Buraya bidashakira ineza u Burundi.

Francoise Hampson, ni umwe mu bagize ako gashami, yagize ati “Ibyo twababwiye ku byerekeye aho ibintu bigeze mu Burundi biri mu buryo bubiri. Iki gihugu cyegereje amatora, hanyuma hakaba n’ibikorwa rw’urubyiruko rw’Imbonerakure rutumwa kwaka intwererano y’amatora n’inyubako z’amashyaka, ibyo byatweretse ko hari ibintu bikomeza gukomera”.

Ku kijyanye no kwaka abaturage aya mafaranga ku gahato, Hampson yagize ati “Ku mvugo niko biri ariko mu bikorwa si ko biri, ikibabaje ni uko batanareba niba umuntu afite ubwo bushobozi bwo kwishyura cyangwa niba atabishobora, iyo utabahaye amafaranga bagushakaho abana bawe ntibemererwa kujya ku ishuri, cyangwa ngo wemererwe kwivuza”.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi, ateganijwe kuba mu 2020, akaba agiye kuba ingaruka zakuruwe n’imvururu z’ayo mu 2015, zitarashakirwa umuti. Kugeza ubu ibiganiro bihuza Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo bikaba bitaragira icyo bigeraho.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!