bwiza.com
Ahabanza » Perezida Museveni avuga ko nta kibazo  gihari ku kuba atacuruza n’u Rwanda
Uncategorized

Perezida Museveni avuga ko nta kibazo  gihari ku kuba atacuruza n’u Rwanda

Perezida Museveni wa Uganda, Yoweri  Kaguta Museveni atangaza ko kuba igihugu cye kitacuruza n’u Rwanda nta kibazo abibonamo bitewe n’uko hari andi masoko mu bindi bihugu by’ibituranyi nka Kenya na Ethiopia.

Muri iki cyumweru, Min. w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa yatangaje ko u Rwanda rwakumiriye ibicuruzwa bya Uganda. U Rwanda rwatangaje ko ibyavuzwe na Kutesa ari ibinyoma.

Ibi Museveni yabitangarije ihuriro ry’abadepite bo mu Ishyaka rye (NRM) aho bari mu mwiherero w’iminsi umunani mu Karere ka Kyankwanzi.

Uyu mukuru w’igihugu yashimangiye ko iki kibazo nta ngaruka mbi cyatera Uganda nk’uko NTV dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mu kwita ibibazo afitanye n’u Rwanda “ Iby’igihe gito,” Museveni yagize ati “ Iyo hari ikibazo hano, haba hari andi mahirwe y’inshumbushanyo ahandi. Kugeza ubu gukorana na Ethiopia byonyine birinjiza miliyoni 700 z’amadolari ya Amerika.”

Imibare igaragaza ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite agacro ka miliyoni 240 z’amadolari. Ni mu gihe u Rwanda rwohereje muri Uganda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 27 z’amadolari ya Amerika mu mwaka ushize.  Mu miinsi mike ishize, abacuruzi b’Abanyayuganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda batangaje ko bari guhomba ibihumbi 600 by’amadolari ya Amerika buri munsi bitewe n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Museveni aravuga ibi mu gihe abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu gihugu cye barira ayo kwarika bitewe n’igihombo cyakuruwe n’ibibazo bafitanye n’u Rwanda.

Abari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka barasaba ko hagira igikorwa kugira ngo bakomeze gushaka amaramuko nk’uko bisanzwe. Ku rundi ruhande, ugendeye ku mbwirwaruhame z’abari ku isonga ry’ubutegetsi bw’ibihugu byombi, ntiwakwizeza rubanda ko iki kibazo kiri gukemurwa mu maguru mashya.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!