bwiza.com
Ahabanza » RDC: Umupolisi yiciwe mu myigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi
Amakuru Politiki

RDC: Umupolisi yiciwe mu myigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe, I Mbuji-Mayi mu Ntara ya Kasai y’Iburasirazuba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umupolisi yiciwe mu myigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi, bamaganaga gutsindwa kw’ishyaka ryabo mu matora y’abagize Senat yateguwe mu ntara 24 zigize igihugu.

Amakuru aturuka aho byabereye aravuga ko umupolisi umwe wishwe yari umurinzi w’umudepite w’ihuriro FCC (Front commun pour le Congo) rya Joseph Kabila, aho bivugwa ko urugo rwe rwagabweho igitero n’abigaragambya bariye karungu.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’abasenateri by’agateganyo ku rwego rw’intara,ngo hahise hagaragara umwuka mubi mu bayoboke b’ishyaka UDPS. Abenshi bahise batangira kwigaragambya bamagana abadepite babo ku rwego rw’intara batabashije gutoresha I Kisnhasa bakaba baragize umusenateri umwe rukumbi.

Aba bayoboke ba UDPS rero nk’uko tubikesha Radiuo Okapi bakaba bariroshye mu mihanda badatuka gusa abadepite babo ku rwego rw’intara, ahubwo banibasira ihuriro FCC bashinja kuba ryarabonye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko ya Congo binyuze muri ruswa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!