bwiza.com
Ahabanza » Karongi: Hari abagabo bacyumva ko kurwanya imirire mibi y’abana bireba abagore gusa
Amakuru Iterambere ry'umuryango

Karongi: Hari abagabo bacyumva ko kurwanya imirire mibi y’abana bireba abagore gusa

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi, bavuga ko hari abagabo bacyumva ko abagore babo ari bo barebwa n’imirire y’abana no gutegura indyo yuzuye ngo kuko ari bo bahorana nabo kurusha abagabo kuko abenshi ngo bataha abana bamaze no kuryama ntibamenye niba bariye cyangwa batariye.

Uwamahoro  Matilde  utuye mu Murenge wa Gitesi  ubusanzwe ni umuhinzi,  avuga  ko  umugore ari we ugomba  kumenya  imirire y’urugo rwose  kuko ari we bireba  ngo nta mugabo ukwiye  kujya kubaza ibyo umugore yatetse  ategereza ibyo yaruriwe  bityo ngo ni urugo rwagaragayemo imirire mibi bagaya umugore ko ari we utazi guteka  ,cyangwa ngo yite  ku rugo rwe uko bikwiye.

Agira ati “Nta mugabo  ukwiye  kujya kumenya ibyo kurya bireba  abagore wenda umugabo yaguha amafaranga  ukajya  guhaha akubwira ibyo uteka iyo aguhaye ayo kugura inyama gusa ,naho  ibyo kuvuga ngo abana  bajye barya imboga .imbuto ,gutegura indyo yuzuye nta mugabo  wabibonera umwanya  bireba  twebwe”.

Ni ikibazo kandi kinavugwa na Mukakamari  Suzana , umujyanama w’ubuzima utuye muri aka gace uvuga ko aho bagiye bagera kenshi uretse ngo n’abafite imirire mibi n’iyo basuye ingo ngo basanga kwitabwaho kw’abana bireba umugore cyane kurusha umugabo.

Agira ati “Cyane cyane mu ngo zirimo amakimbirane abana baharirwa abagore gusa ugasanga niba umugore yabonye ikiraka aho akorera udufaranga araza agasanga abana ntibigize barya kandi biriranywe na se, na twa dufaranga umugore yakoreye aratuzana akaduhahiramo abana mu gihe umugabo we ayanywera  agataha yasinze atanazi ko abana bariye”.

Ku ruhande rw’abagabo nabo bavuga ko ikibazo cyo kwita ku mirire y’abana babo ireba abagore kuko ari bo biriranwa nabo  cyane kurusha abagabo.

Ndagijimana Ildephonse utuye mu Murenge wa Gitesi avuga ko ubuzima bw’umwana bwose bureba umugore we kuko we yirirwa ku isanteri ashakisha akazi gatandukanye akaba agera mu rugo bwije ndetse n’abana bamaze kuryama, icyakora ngo kuko ibyo batetse abiryaho aba abona umugore we aba yabitetse neza.

Agira ati «Njyewe nirirwa ku isanteri ariko nka nyina kuko baba biriranwe umunota ku munota niwe ukwiye kumenya uko bategura indyo yuzuye, akamenya n’ibyo umwana akwiye kurya naho abagabo baba bagiye gushakisha amafaranga ».

Mutabaruka   Laurent  utuye mu Murenge wa  Mutuntu  uvuga  ko  nubwo abagabo bakwiye kumenya uko abana babo bariye ariko ngo biragoye  kubikurikiirana ukurikije n’igihe babonekera mu ngo ikindi avuga ko nuko aramutse  abikoze atinya ko yasuzugurwa  n’umugore cyangwa abana.

Agira ati “Numva  ngiye kubaza ngo aana bariye gute  ,batekewe iki  cyangwa guha  amabwiriza umugore y’ibyo ateka  ntabwo   binkwiye nk’umugabo ibyo ni inshingano z’abagore ahubwo  njyewe  ngomba gukorera   amafaranga nkayamuzanira agahaha  ibyo bikenewe  ,icyacu ni ugushaka agafaranga ibyo  kurya no kurerwa  nabyo bireba abagore  ni nabo biriranwa nabo  kuturusha”.

Ndayisaba François, Umuyobozi w’Akarere  ka Karongi, avuga ko  kuba abagabo bumva ko ibyo kugaburira no kwita ku mirire y’abana bireba abagore kurusha abagabo ,biterwa n’imyumvire abagabo bafite ijyanye n’umuco wo kumva ko ibyo guteka no kumenya ibyatetswe bireba abagore gusa ariko ngo bitangiye guhinduka.

Agira ati “Imirire y’umwana ireba umugabo n’umugore kuko umwana ni uwabo bose. Ubu rero dufite gahunda nyinshi zo kubakangurira kumenya gutegura indyo yuzuye twifashishije umugoroba w’ababyeyi ,gahunda z’amarerero, ndetse dufite na gahunda yitwa ‘’Tumurere neza’’ iba mu ntara yacu. Ibi byose bigamije gufasha abagabo guhindura imyumvire kuko muri rusange abagabo bumva ko ibijyanye n’umwana byose bireba umugore gusa »

Kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere  ka Karongi buvuga  ko bwashyize imbaraga mu kurwanya  no guhashya imirire mibi hifashishijwe gahunda zitandukanye nk’igikoni cy’umudugudu ,shisha kibondo  ,umugoroba w’ababyeyi  ndetse  n’ubufatanye bw’akarere n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri aka karere isanzwe ifite ibikorwa byo kurwanya imirire mibi.

Imibare itangwa n’aka karere igaragaza ko abana  635 ari bo bari baragaragayeho imirire mibi  kugeza mu kwezi kwa 12 umwaka ushize  abana 330 nibo bamaze kuyivamo.

Bikerinka Mathias avuga ko azi neza ko kurya imboga bitera vitamini mu mubiri

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!