bwiza.com
Ahabanza » Umugore yarutse igikeri ubwo yasengerwaga ngo areke ubusinzi
Amakuru Utuntu n'utundi

Umugore yarutse igikeri ubwo yasengerwaga ngo areke ubusinzi

Umugore wo muri Afurika y’Epfo witwa Annah Maluleka w’imyaka 32 y’amavuko, wari umaze igihe kirekire yivuza ngo areka ubusinzi, yasengewe aruka igikeri.

Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko yari amaze imyaka 19 ari umusirinzi, aza gusengerwa n’umuhanzuri asubira ibuzima gutyo. Avuga ko ubu businzi bwamugizeho ingaruka ku buryo nta mugabo bashyikiranye cyangwa ngo abone akazi.

Avuga ko ubwo yatahaga akagera mu rugo yariye akumva afite iseseme cyane ahera ko aruka, nyuma aza kubona ko yarutse igikeri. Ati “Natangiye kurukira mu ndobo, nitegereje nsanga ndutse igikeri”.

Nk’uko ikinyamakuru Tuko kibitangaza, ngo ubwo yari amaze kuruka, yahamagaye nyina ngo amwereke akamubayeho, ahageze agikubise amaso amutegeka kukijyana mu rusengero akagaragaza ibibaye.

Ati “Ubwo mama yari ahageze, namubwiye ko narutse igikeri, yabanje kugira ngo ndamukinisha, yaragifashe twembi tugana iy’urusengero:.

Annah avuga ko ubwo businzi bwe bwakururwaga n’icyo gikeri cyari kimurimo.

Igikeri umugore avuga ko yarutse

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!