bwiza.com
Ahabanza » Umwe mu bashinjwa ‘gushimuta’ Lt. Joel Mutabazi  yatunze agatoki Gen Kayihura
Amakuru Umutekano

Umwe mu bashinjwa ‘gushimuta’ Lt. Joel Mutabazi  yatunze agatoki Gen Kayihura

Umwe mu bapolisi bakuru, SSP Nixon Agasirwe Karuhanga ufunzwe ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Lt. Joel Mutabazi yashinjwe gukwirakwiza imbunda gusa akavuga ko ibi yabikoze ku bw’amabwiriza yari ahawe na Gen Kayihura wayoboraga Polisi.

Agasirwe wayoboraga ibikorwa bidasanzwe bya polisi yemera ko yahaye imbunda yo mu bwoko bwa pisitori  umurinzi wa kabuhariwe Abdallah Kitata, Ngobi Sowali ariko ko yari amabwiriza ya Gen Kale Kayihura.

Agasirwe kuri uyu wa 18 Werurwe yabwiye urukiko ati “  Ba nyakubahwa, inshingano zanjye hano ni ugufasha urukiko kumenya ukuri kuri iki kibazo. Icyo nakoze gusa ni uguha Ngobi imbunda.”

Uyu avuga ko atigeze ayandikisha mu bubiko, nta gutanga ibimenyetso byaba inyandiko cyangwa amajwi avuga ko ibi yabikoze ku mabwiriza ya Gen Kayihura.

Avuga ko yabibwiwe ku munwa gusa kandi ko buri gihe amabwiriza avuye ibukuru  ataba ari mu nyandiko.

Urubanza ruzakomeza kuwa 25 Werurwe.

Nixon Agasirwe we na bagenzi be icyenda bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu gushimuta no gusubiza iwabo uwari umurinzi wa Perezida Kagame, Lt Joel Mutabazi mu 2013.

U Rwanda rwahakanye ko Lt Joel Mutabazi yashimuswe kuko ngo yari kuri lisiti y’abantu bashakishwaga na polisi mpuzamahanga (Interpol).

 

Izindi wakunda

Bwiza.com