bwiza.com
Ahabanza » Karongi: Abarema isoko rya Mukungu barasaba ubuyobozi kububakira ubwiherereo rusange
Amakuru mu Rwanda

Karongi: Abarema isoko rya Mukungu barasaba ubuyobozi kububakira ubwiherereo rusange

Bamwe mu batuye mu murenge wa Mutuntu  bakorera  n’abagana mu isoko rya Mukungu  bavuga ko bahangayikishijwe  no  kubona ubwiherero muri iyi santeri  ,kuko ubwo bari barubakiwe  bwuzuye  ndetse  n’abahacururiza babufite bakabukinga  maze bakabura aho bikinga.

Niyirora umwe mu baturage  bahagana avuga ko ubusanzwe bari bafite ubwiherero rusange bari barubakiwe na Leta ari nabwo abaturage  baremaga isoko bakoreshaga ariko ubu bukaba bwaruzuye ubu bakaba barabuze aho bajya ibi bigatuma  hari abihagarika ku musozi n’inyuma y’amazu ibintu avuga ko bikururra umwanda  muri iyi santeri.

Agira ati«Isoko rirema kabiri mu cyumweru urumva abaricururizamo abarijemo bose ntibafite aho biherera aho twakoreshaga haruzuye ,abacuruzi nibo usanga abbufite nabo bacye ariko ababufite nabwo barabufunga bakabuha abakiriya babo gusa ,wajya kubutira bakabukwima ngo udasiga ubwanduje ,mbese Leta nitwubakire ubundi nk’uko yari yarabikoze»

Ndayisaba François umuyobozi w’akarere ka Karongi  avuga ko muri rusange bafite gahunda yo kubaka ubwiherero aharemera amasoko hari n’amasanteri gusa ku kibazo cy’ubwiherero bwa Mukungu avuga ko bagiye gushaka uko hakubakwa ubundi .

Agira ati «ubundi isoko rya Mukungu aho riremera ni mu gishanga harimo isooko y’amazi ubundi twari dufite gahunda yo kuryimura turimo gushaka ikibanza cy’aho twaryubaka ariko ikibazo cy’ubwiherero bwo sinari mbizi ko bwuzuye ,turavugana n’abashinzwe inyubako byo bugomba kubakwa mu mezi nk’atatu cyangwa ane buraba bwuzuye.»

Iyi santeri igizwe n’amazu menshi y’ubucuruzi ndetse hakaba hanaremera isoko kabiri mu cyumweru ,ni isanteri kandi igaragaramo ibikorwaremezo bitandukanye harimo n’ibiro by’umurenge wa Mutuntu ndetse  na SACCO.

Iri soko rirema kabiri mu cyumweru ariko abaricururizamo n’abarirema bahangayikishwa no kutagira ubwiherero

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!