bwiza.com
Ahabanza » Museveni yemeye ko yabonanye na Mukankusi wa RNC na Ambasaderi Gasana
Amakuru Featured Politiki

Museveni yemeye ko yabonanye na Mukankusi wa RNC na Ambasaderi Gasana

Ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera hanze y’igihugu ngo ryasabye Perezida Museveni ubufasha bwo kurwanya ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame nk’uko biherutse gushyirwa ahagaragara na nyir’ubwite mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda kuwa 10 Werurwe.

Perezida Museveni ngo yabwiye Perezida Kagame ko kubw’impanuka yabonanye na Charlotte Mukankusi wasabaga gushyigikira ibikorwa bya RNC.

Mbandikiye ngirango mbamenyeshe ko kubw’impanuka, njye, bwa nyuma, nagiranye inama n’Umunyarwanda wemeye ko ari umuyoboke w’agatsiko wambwiyeho – RNC,” ibi ni ibyatangajwe na perezida Museveni mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yagaragaye ku kinyamakuru The New Vision.

Yakomeje agira ati:“Uyu ni umugore uzwi nka Mukankusi, nzi neza ko uzi, ariko ntigeze mpura nawe mbere. Umwe mu bantu banjye bo muri NRM yakomeje kumbwira ko hari umugore w’Umunyarwanda ufite amakuru y’ingenzi yo kumpa kandi ko yashakaga kuzana n’umuntu witwa Gasana, nawe wari ufite amakuru y’ingenzi,”

Perezida Museveni avuga ko ubwo yumvaga Gasana yatekereje ko ari Gasana wari inyuma ye mu ishuri rya Ntare wakoze igihe kirekire muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda.

Perezida Museveni akaba yahishuye ko ubwo Mukankusi na Gasana bamugeragaho mu minsi ishize, yamenye ko Gasana yari umuntu utandukanye n’uwo yakekaga. Ati: “Ndakeka nari narabonye uyu mugabo rimwe ubwo intumwa z’akanama k’umutekano zasuraga Uganda imyaka mikeya ishize,”

Museveni akaba ashobora kuba yavugaga Eugene Gasana wigeze kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye wanze gutaha mu gihugu nyuma yo gukurwa mu nshingano ze mu 2016 nk’uko Chimpreports ivuga.

Ngo mu kugera muri Uganda, Perezida Museveni yababajije impamvu bifuje kubonana nawe. Ati: “Mukankusi yambwiye ko umugabo we, Rutagarama, yishwe n’abakozi ba Leta y’u Rwanda. Yavuze Nziza, Munyuza n’abandi. Ni gute ibi yabyemeje? Ko yabibwiwe n’abo bantu ubwabo.”

Museveni ngo yabajije Mukankusi icyo yifuza ko yabikoraho kubera ko ngo ari ikibazo cy’u Rwanda; “Yavuze ko yashakaga ko menya ibintu bibi birimo kuba mu Rwanda. Yakomeje ambwira ko yiyunze kuri RNC mu guhangana na Guverinoma yawe nyakubahwa kandi yashakaga ko tubafasha.”

Mu kumusubiza ngo yagize ati: “Ntidushobora kubafasha kubera ko ibyabaga mu Rwanda ari ibibazo by’imbere by’u Rwanda. Namusobanuriye ko aho Afurika Yunze Ubumwe ihagaze ari ho hazima. Kwivanga mu bibazo by’imbere by’ibihugu by’abavandimwe ni bibi kubera ko, ubwa mbere, abo hanze ntibakumva ibibazo by’ibihugu by’abavandimwe neza. Bashobora gukora amakosa.”

Perezida Museveni ngo yakomeje amusobanurira ko kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu bishobora kubangamira ibikorwa ibihugu byombi byakoranaga nk’ubucuruzi, ubwikorezi n’ibindi.

Akomeza avuga ko ngo Mukankusi atishimiye igisubizo yahawe. Ati: “Yatengushywe n’igisubizo cyanjye kandi namubwiye ko nzabikumenyesha mu nyandiko.”

Naho ku kijyanye na Gasana, Museveni avuga ko we ngo atari muri RNC ahubwo yari yagiye muri Uganda gufasha umugore w’umuzungukazi witwa Wolfson Uganda yari yirukanye ku butaka bwayo, ngo azagaruke akomeze ibikorwa bye by’ubutabazi.

Jackie Wolfson ngo akaba yarikukanwe muri Uganda muri uyu mwaka azira kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka. Uyu afite Shule Foundation yagiye ifasha abana badafite ubushobozi kwiga, ariko akaba yarashinjwe gushaka gushyigikira Bobi Wine ariko we akabihakana.

Museveni akavuga ko hari abantu babo muri diaspora bari babanje kwigana na Gasana iki kibazo cya Wolfson.

Gasana akaba yarabwiye Museveni ko akorana n’ikigo cy’Abayahudi kandi ari cyo gitera inkunga Wolfson.

Ubusanzwe ngo amabaruwa Museveni yandikirana na Perezida Kagame ntakunze kugaragara mu itangazamakuru. Ibi rero bikaba byagaragaye nko gushaka gukura icyasha ku izina rya Perezida Museveni wari ukomeje gushinjwa kuba yarabonanye na Mukankusi ndetse akamwizeza gufasha RNC guhungabanya u Rwanda.

Ibi kandi bije mu gihe ibihugu byombi bitari guhuza umudiho ahanini bitewe no gushinjanya ubutasi no gushyigikira inyeshyamba mu karere.

Uganda ikaba ishinja u Rwanda kuba rwarafatiye embargo ibicuruzwa byayo ariko u Rwanda rukabihakana.

 

 

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

emma 19/03/2019 11:48 am at 11:48 am

Rwanda is always used by westren hidden power to overtrougn museveni .That is planned for 2020. Now the very power behind Rwanda want to stress uganda upcoming election by creating an unpleasant atmosphere in uganda.
Rwanda is doing exactly what is was done in Burundi in 2015.
Once there is troubles in 2020 election in Uganda ,Rwanda will play big role against museveni
UGANDA WATCH!!

Subiza
John timottee 27/03/2019 6:41 am at 6:41 am

You’re moron and idiot!!!!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!