bwiza.com
Amakuru Politiki

Philippines nayo yitandukanyije n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Igihugu cya Philippines kitandukanyije ku mugaragaro n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuri iki Cyumweru gishize, mu gihe uru rukiko ruteganya gukomeza gusuzuma ibirego bishinja guverinoma y’iki gihugu ibyaha byakozwe mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.

Kwitandukanya n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kwa Philippines bije nyuma y’umwaka iki gihugu gitangarije Umuryango w’Abibumbye iki cyemezo.

Iki kikaba kibaye igihugu cya kabiri kibikoze nyuma y’u Burundi bwabikoze mu 2017 kikaba ari nacyo cya mbere cyari kibikoze nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.

Usibye ibi, hari ibindi bihugu byiganjemo ibya Afurika byagaragaje ko bishobora kwitandukanya n’uru rukiko nka Zambia, Afurika y’Epfo, Kenya na Gambia. Ibi bishinja uru rukiko kubogama ahanini byibasira Abanyafurika.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com