bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y’abana babo
Amakuru Featured Mu mashuli

Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y’abana babo

?

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri Umucyo Karengera ruri mu murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko hari bamwe mu babyeyi  bumva ko kurihira umwana amafaranga y’ishuri no kumugaburira bihagije ngo yige,ariko ko kugira ngo ireme ry’uburezi bwifuzwa rishoboke,ababyeyi bakwiye kugiramo uruhare bakurikirana amasomo y’abana babo.

Ni bimwe mu byo ubu buyobozi bwibukije ababyeyi mu nama bwagiranye na bo  bareba uko umwaka ushize w’amashuri wagenze muri iri shuri no gufatira hamwe ingamba zo kugera ku ntego y’uburezi bifuza muri uyu mwaka, aho byagaragaye bikanemezwa n’abanyeshuri na bamwe mu babyeyi ko umwana wakurikiranwe neza n’ababyeyi arushaho gutsinda kurusha uwo baheruka batangira amafaranga y’ishuri gusa.

Igiraneza Janvier yiga mu mwaka wa 4 muri iri shuri,akaba yarabaye uwa mbere mu banyeshuri 56 baharangijwe icyiciro rusange cy’ayisumbuye umwaka ushize no mu mashuri abanza ngo akaba yarabaga uwa mbere mu rwego rw’umurenge wose wa Macuba iwabo.

Avuga ko kimwe mu byamufashije gukunda ishuri ari ababyeyi be bamuhora hafi bakamenya imyigire  n’imyitwarire ye,aho bamwaka indangamanota bakayigenzura na we agahora yumva yayibaha iriho amanota ashimishije.

Yagize ati’’ kuba nahembwe nk’indashyikirwa mu mitsindire muri iri shuri mbikesha ababyeyi banyita ho bagakurikiranira hafi imyigire yanjye nubwo bo batagize amahirwe yo kwiga  ayisumbuye. Iyo ngeze mu rugo icya mbere bakora ni ukumbaza indangamanota bakareba imitsindire n’imyitwarire byanjye ari yo mpamvu  mporana umurava.’’

Nyina Nyiransabimana Belia avuga ko icyemezo cyo kwita ku myigire y’abana be yagitewe n’amateka ye kuko  iwabo batsinze amashuri ari abana 6 bose na we ari mo mbere ya Jenoside yakorewe  abatutsi ariko kubera ubukene bw’ababyeyi na Leta mbi itaritaga ku burezi bw’abana ntihagira n’umwe wiga kandi bose barabaga aba mbere,akumva atifuza ko amahirwe yabuze abana be bayabura.

Ati’’ mbabazwa no kuba ntarize ayisumbuye kandi nari nayatsinze mba n’uwa mbere mu ishuri imyaka yose kubera ibihe bibi navukiye mo n’ababyeyi batari bafite ubushobozi bwo gutuma twiga,nkibaza ko ubu mba nkorera igihugu ku rwego rukomeye ariko ntibyakunze. Nagize amahirwe yo kugira abana b’abahanga kuko bose baba aba mbere,nubwo nkennye ariko ngomba kubakurikiranira hafi,nkagenzura buri gihe indangamanota zabo,nkabasura ku ishuri,ibyo ntasobanukiwe kubera icyongereza kingora bakabinsobanurira,ariko nkamenya imyigire y’abana banjye.’’

Muhinde Salathiel uhagarariye ababyeyi bagenzi be muri iri shuri asaba buri mubyeyi  kumenya agaciro ko gukurikirana imyigire n’imyitwarire y’umwana kuko mu biruhuko bohererezwa amabaruwa ari ho uko umwana yitwaye ari kumwe n’indangamanota ye,ariko ngo ababyeyi babigenzura ni bake,kandi kutabigenzura ngo bakurikiranire hafi iyo myigire n’imyitwarire ni ho uburezi bupfira.

Abibutsa  ko kurera umwana atari ukumuha ibyo kurya,kumwambika no kumurihira amafaranga y’ishuri gusa,ahubwo ko no kugenzura imitsindire n’imyitwarire bye bituma yitwararika,akiga neza akazagirira akamaro umuryango we n’igihugu  muri rusange.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette, na we asaba  buri mubyeyi urerera muri aka karere  kwita ku burere bw’umwana we.

Ati’’ igihugu cyose gishishikajwe n’izamuka ry’ireme ry’uburezi kandi umubyeyi ni inkingi ikomeye yaryo. Turasaba buri mubyeyi kumva ko uburere buruta ubuvuke,akumva ko uko ashishikarira ibindi ari na ko akwiye gushishikarira n’imitsindire n’imyitwarire y’umwana, ahereye ku ndangamanota ye.

Iri shuri ribarirwamo abana 647barimo abakobwa 361 n’abahungu 286,umuyobozi waryo Uwihanganye Samuel akavuga ko  imitsindire yabo myiza itashoboka ababyeyi batabigizemo uruhare rufatika.

Umuyobozi wa GS Umucyo, Karengera Uwihanganye Samuel

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!