bwiza.com
Amakuru Featured Mu mashuli

REB irashyize yishyura abamenta yirukanye mu 2015

Abamenta basaga 800 bahuguraga abarimu mu rurimi rw’Icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta, mu mwaka wa 2015 bakaza guhagarikwa amasezerano y’akazi atarangiye, ubu batangiye kwishyurwa amezi yari asigaye.

Urugize kera ruhinyuza intwari, REB iranze ivuye ku izima. Iri yishyurwa ry’abamenta kandi ribaye mu gihe Rutayisire John wabahaye akazi na Gasana Janvier wabirukanye; bombi batawe muri yombi babazwa ibirebana n’imicungire y’umutungo muri REB bakoranyemo, banasimburana ku buyobozi bwayo.

Urubanza rwabananiye rusojwe Ndayambaje Irenee umaze umwaka ahawe kuyobora REB.

Mu ntangiriro abamenta basagaga 1000, bamwe muri bo batangiye akazi ko kwigisha abandi barimu icyongereza mu 2009, abandi 2011 na 2012; ariko mu 2015 batunguwe no kwandikirwa babwirwa ko amasezerano yabo ahagaritswe.

Benshi bakomokaga mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzaniya, U Burundi n’u Rwanda; ndetse harimo n’abo muri  Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Harimo abafite amasezerano arangira muri Mata 2016, abandi muri Gashyantare 2016, nyamara bahagarikwa muri Kanama 2015.

Uku guhagarikirwa amasezerano by’igitaraganya, byagize ingaruka ku buzima bwa benshi muri aba bakozi, harimo kubura akazi, kubura uko bataha iwabo nk’abanyamahanga n’ubukene mu miryango yabo.  Byateje kandi igihombo abacuruzi n’amabanki yari yarabahaye inguzanyo. Ubu n’ubwo bishyuwe, inyungu ku nguzanyo bahawe zamaze kuba nyinshi, abandi bamaze gushyirwa ku rutonde rwa ba bihemu.

Urugize kera ruhinyuza intwari, amategeko  asumba byose

Umwaka wa 2016 wabaye uwo kwitabaza ubugenzuzi bw’umurimo muri Mifotra, nyamara abahagarariye REB bakerekana ko “ntawe uburana na Leta”, mu bwishongozi bwinshi, umukozi wa REB ati, “Nibajye guhinga amagweja”.

Nyuma yaho aba bamenta bashatse umwunganizi mu mategeko, Me Nsabimana Joseph. Batanze ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, maze abunganira Leta batanga inzitizi mu rwego rwo gutinza urubanza ku bwende, ariko urukiko ruvuga ko nta gaciro izo nzitizi zifite.

Mu rubanza rw’icyiciro cya mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017, ababuranira Leta bishingikirije ingingo ya 140 y’itegeko ry’umurimo(ryariho icyo gihe), ivuga ko impaka zibanza gukemurirwa mu kigo cy’umurimo. Iyo ngingo igira iti, “Iyo havutse impaka zihariye ku kazi hagati y’umukozi n’umukoresha, uruhande bireba rubanza gusaba uhagarariye abakozi iyo ahari, gukemura ayo makimbirane ku bwumvikane. Iyo intumwa z’abakozi zidashoboye gukemura ayo makimbirane, uruhande bireba rubimenyesha Umugenzuzi w’Umurimo rusaba ko yakemurwa ku bwumvikane.
Iyo kumvikana bidashobotse, ikirego gishobora gushyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.Iyo kunyura mu nzego zivugwa muri iyi ngingo bitubahirijwe, urukiko rushobora gufata icyemezo cyo kutakira ikirego
”.

Ibi byabaga mu gihe muri REB nta ntumwa z’abakozi zari zihari mu 2015, yemwe ngo nta n’umunyamategeko yagiraga.

Kuba nta bahuza bari bahari, byatumye abakozi birukanwe, bagana Minisiteri y’umurimo, ngo ibumvikanishe cyangwa ibagire inama. Inzitizi yatanzwe iyo iza kuba ifite ishingiro, n’umugenzuzi ntaba yarakiriye aba bakozi n’umukoresha wabo, azi ko basimbutse urwego rw’abakemurampaka.

Icyiciro cya kabiri nacyo cyaraburanishijwe, ariko isomwa ry’urubanza riratinda. Icyiciro cya gatatu nacyo cyari kigiye cyegereje iburana muri Mutarama 2018.

Habura ukwezi kumwe ngo akurwe ku buyobozi bwa REB, Gasana Janvier yabonye bikomeye yitabaza Minisiteri y’ubutabera, ayitakambira ngo ibinyuze mu nzira y’ubwumvikane.

Mu ibaruwa yandikiye Minijust, tariki ya 15 Mutarama 2018, impamvu yari iyi: “ Gusaba ko Minisiteri y’Ubutabera ifasha REB gukemura ikibazo cy’abarimu bahoze bahugura  abandi mu rurimi rw’icyongereza(mentors).

Aha yisunze amabwiriza ya Minisitiri w’intebe no 005/03 yo kuwa 16/12/2015 avuga kuri Komite ikemura impaka zirimo Leta n’ubwumvikane. Ndlr: Aya mabwiriza yasohotse abamenta baramaze guhagarikwa.

Mu bwumvikane bwabaye tariki 27 Mata 2018, hafashwe umwanzuro ko aba barimu bishyurwa amezi yari asigaye yose, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 28 y’ itegeko n° 13/2009 ryo kuwa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda(ritaravugurwa), ivuga ku iseswa ry’amasezerano y’akazi y’igihe kizwi (Cessation du contrat de travail à durée déterminée), ntiyubahirijwe.
Igira iti “ Amasezerano y’akazi y’igihe kizwi ahita arangira iyo icyo gihe cyateganyijwe kirangiye …uruhande rusheshe amasezerano rutanga indishyi zingana n’umushahara w’igihe cy’amasezerano cyari gisigaye, hatirengagijwe izindi ndishyi zakwishyurwa…”.

REB yasabye imbabazi ko ayo mafaranga itayafite, isaba ko bategereza ingengo y’imari nshya, maze babwirwa ko bitarenze tariki 15 Ukwakira 2018 baba bamaze kwishyurwa.

Ntibyakunze, maze tariki ya 18 Gashyantare 2019 bongera kwandikira Min. Busingye w’ubutabera kuko ari we muhuza, basaba “ubufasha mu gushyira mu bikorwa ubwumvikane bagiranye na REB”.

Nyuma y’ukwezi kose babwirwa ko dosiye iri muri Minisiteri y’imari, kuwa kane tariki 21 Werurwe bamwe batangiye kwishyurwa.

Ku rutonde hariho abagera ku 166, kuko aribo bagiye Mifotra, bagatanga igarama bakajya mu nkiko. Ubu abasaga 100 batanga ubuhamya ko bamaze kubona amafaranga angana n’amezi yari asigaye.

Abanyamahanga bahise basubira iwabo ntibabonye uburyo n’umwanya wo kugaruka mu Rwanda gukurikirana urubanza, kandi ibibazo birebana n’umurimo bisaza nyuma y’imyaka ibiri nk’uko amategeko avuga.

Izindi wakunda

Bwiza.com