bwiza.com
Ahabanza » Guv. Mufulukye arasaba amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo
Amakuru Iyobokamana

Guv. Mufulukye arasaba amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abahagarariye amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane akirangwa mu ngo.

Ibi Guverineri Mufulukye yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango w’amasengesho yo gushimira Imana no gusengera igihugu, akaba yaberaga muri Hoteli EPIC mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba. Uyu muyobozi w’Intara akaba ashima uruhare rw’amadini mu iterambere ry’igihugu.

Guverineri Mufulukye yashimiye abateguye iki gikorwa, avuga ko gishimangira imikorere myiza n’ubufatanye busanzwe buri hagati y’inzego za Leta n’amadini mu rugendo rwo kubaka igihugu nk’uko basanzwe bafatanya no mu zindi gahunda.

Yagize ati “Turashima ubufatanye bwaranze amadini n’amatorero ndetse n’izindi nzego mu gukemura ikibazo cy’insengero zitari zujuje ibisabwa, tunabasaba ko bukomeza no mu bindi bikorwa nko kurwanya amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge hagamijwe kubaka ejo hazaza heza”.

Yakomeje ashima ubufatanye abayoboye amadini n’amatorero bagira mu bikorwa by’iterambere n’uburyo bafasha Leta kugera ku ntego binyuze mu burezi (amashuri); Ubuzima (ibitaro, ibigo nderabuzima); Ubumwe n’Ubwiyunge; Imibereho myiza y’Abaturage (kubakira abatishoboye, isuku,..).

Pasiteri Antoine Rutayisire wari witabiriye aya masengesho, yatanze inyigisho ifite insanganyamatsiko igira iti “Imbaraga z’Umuyobozi usenga”, agaragaza ko Umuyobozi usenga bimuha izindi mbaraga zituma yuzuza neza inshingano ze.

Ni amasengesho yateguwe ku bufatanye bw’amadini n’inzego z’abikorera mu cyerecyezo cy’ ihuriro ry’amasengesho mu bayobozi bakuru b’igihugu (Rwanda Leaders Fellowship).  Aya masengesho akaba yaritabiriwe n’Abayobozi b’amadini n’amatorero, Abayobozi b’Uturere n’abandi mu nzego zitandukanye.

Pasiteri Rutayisire avuga ko gusenga biha imbaraga umuyobozi zo kuzuza inshingano
Abayobozi batandukanye mu masengesho
Abayobozi mu nzego zitandukanye basabwe kurwanya amakimbirane yo mu ngo
Abayobozi b’amatorero n’amadini bashimwa uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu

Izindi wakunda

Bwiza.com