bwiza.com
Amakuru

Ibiri kuba hagati y’u Rwanda na Uganda ntaho bihuriye na EAC- Uwahoze ari umucamanza mu rukiko rukuru

Uwahoze ari umucamanza mu rukiko rukuru rwo muri Uganda, James Ogola atangaza ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda  bitareba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ogola kuri ubu uyobora umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘African Institute of Regional Integration Studies’ (AIRIS) avuga ko ibibazo by’umubano mubi biri hagati y’u Rwanda na Uganda bireba ibi bihugu ubwabyo aho kuba ibya EAC nk’uko The Independent ibitangaza.

Yagize ati “ Ibiri kuba hagati y’u Rwanda na Uganda ntaho bihuriye na mba na EAC. Bifite aho bihuriye cyane n’umubano w’ibihugu byombi.

Uyu muyobozi ariko yavuze ko ukwishyira hamwe kw’ibihugu byo muri EAC muri iki gihe gisaga imyaka 20 ari nk’aho ari igerageza.

Muri iyi nama yari yahuje intiti zitandukanye muri Hoteli yitwa Naguru Sky, undi munyamategeko, Francis Gimara, wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’Abanyamategeko bo muri Uganda akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Makerere yagize ati “ Ibibazo biri hagati y’ibihugu bibiri ntibishobora  kureberwa igihe hari amasezerano mpuzamahanga. Mukwiriye kubahiriza amasezerano yose ateganywa na EAC.”

Muri iyi nama, inzobere n’abanyamategeko bagaragaje ko ukwishyira hamwe ku bihugu bigize EAC kugifite ibibazo cyane ko ngo ibyemezwa n’abakuru b’ibihugu bagize uyu muryango atari byo bikurikizwa. Aba bavuga ko nk’ingingo y’urujya n’uruza rwa za serivisi muri aka karere ari ikibazo cyabaye ingorabahizi.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com