bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame yongeye gutunga urutoki Uganda
Amakuru Featured Politiki

Perezida Kagame yongeye gutunga urutoki Uganda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Werurwe yongeye gutunga urutoki Uganda ayishinja kubangamira ubukungu bw’u Rwanda avuga ukuntu ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byagiye bihagarikwa n’abayobozi ba Uganda.

Perezida Kagame ati: “Uganda yafashe imizigo iturutse mu Rwanda yari iy’umushoramari w’Umudage iyimarana igihe kirekire nta mpamvu.”

Yakomeje ashimangira ko ibi byanakozwe ku mata yoherezwa hanze aturutse mu Rwanda.

Ibi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabitangarije mu nama y’abayobozi bakuru b’ibigo nyafurika (Africa CEO Forum) iteranniye I Kigali guhera kuri uyu wa Mbere ikazasozwa kuwa Kabiri.

Ati “Hari kontineri z’amabuye y’agaciro zavaga mu Rwanda zijya Mombasa zahejejwe muri Uganda amezi atanu. Twabajije abashinzwe imisoro hano batubwira ko nta kibazo zari zifite , babaza bagenzi babo muri Uganda ntacyo bababwiye. Wabaza impamvu bazigumanye bakavuga ngo ubutumwa bwaturutse ahandi hantu, ngo ntizishobora kuhava”.

Yakomeje agira ati “Hari abantu bo muri Kenya bari bavanye amata mu Rwanda nabo kontineri zabo zifatirwa muri Uganda kugeza ibihumbi bya litilo z’amata bipfuye.”

Mu mwaka ushize, ku itariki 02 Kanama, nibwo amakamyo y’ikigo Mineral Supply Africa yari apakiye amabuye y’agaciro atandukanye ya Tantalum na Tin afite agaciro ka miliyoni 650 z’amanyarwanda, yafatiriwe n’abayobozi ba Uganda arimo kwerekeza I Mombasa bakayamarana amezi atanu mbere yo kuyarekura.

Ku ruhande rwayo, Uganda ivuga ko u Rwanda ari rwo rwafunze imipaka urujya n’uruza rw’abantu rugahagarara ariko Perezida Kagame yabihakanye.

Yavuze ko u Rwanda na Uganda bihuzwa n’imipaka itatu, umwe niwo wabaye uhagaritswe kubera imirimo yo kubakwa ariko yijeje ko nawo uzafungurwa vuba.

Yashimangiye ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi gishingiye kuri Politiki kurusha ibindi.

Ati: “Ikibazo si umuhanda uri kubakwa, ikibazo ni politiki ibyihishe inyuma. Dufite amagana y’abantu bo mu Rwanda bafunzwe amezi n’imyaka muri Uganda ntacyo baregwa, nta rukiko bagezwamo ahubwo bagerekeranye muri gereza. Ibyo bitanga ubutumwa ngo ntimujye muri Uganda, ni nk’aho Uganda iri kubwira abanyarwanda ngo ntimuze hano.”

Perezida Kagame kandi yahishuye ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yashyizeho isoko rusange rya Afurika, yagiye kureba Perezida Museveni n’ubuyobozi bwa Uganda akababaza impamvu batakemura ibibazo biri hafi y’ibihugu byombi aho gupfa ubusa.

Ati: “Nababwiye ko ibintu bikomeye birimo kuba ariko ibihugu byombi byafatiwe mu tubazo duto tudashobora gusobanura. Kuki tutakemura ibi bibazo twese tukagira inyungu?”

Umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Uganda watangiye kumvikana mu mpera za 2017 inzego zitandukanye z’umutekano za Uganda zitangira guta muri yombi bamwe mu Banyarwanda zibashinja ibikorwa by’ubutasi no gukora ubugizi bwa nabi mu gihugu.

Kuva icyo gihe abandi banyarwanda bagiye batabwa muri yombi ndetse bakirukanwa muri Uganda bakagera mu Rwanda bagaragaza ibimenyetso by’iyicarubozo bakorewe, ikintu u Rwanda rwakomeje kwamagana kugeza n’uyu munsi.

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

KIBONGE 25/03/2019 3:52 pm at 3:52 pm

SINTUNVA UKUNU Y,UGANDA YIYANDAGAZA IVUGAKO U RWANDA RWAFUNZE UMUPAKA KANDI ARIYO IRIGUHOHOTERA U RWANDA ARIKO UGANDA N,URWANDA RWABANAGA MU MAHORO IBIBYO BYAJE GUTE UGANDA MWAREKA KUBANGAMIRA ITERAMBERE RYABATURANYI KOKO

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Ntibyemewe