bwiza.com
Ahabanza » Abanyeshuri ba G.S Mubumbano bafite impungenge z’amafunguro bahabwa
Amakuru Politiki

Abanyeshuri ba G.S Mubumbano bafite impungenge z’amafunguro bahabwa

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mubumbano ruherereye mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, abanyeshuri baravuga ko bagaburirwa indyo mbi ishobora no kubatera indwara.

Umwe mu baganiriye na RadioTV10 dukesha iyi nkuru yemeje ko bahabwa ibiryo bimeze nabi ku buryo bishobora gukururira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Umuntu ajya guterura imboga agasanga ni amazi menshi, hari igihe baduha ibigori birimo imungu bigatuma umuntu atabirya ndetse umuntu akaba yahakura indwara zitandukanye.”

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mubumbano, Ahishakiye Goretti, we ahakana ibyo aba banyeshuri bavuga akemeza ko ibiryo babaha biba biba birimo intungamubiri zose.

Yagize ati “Ntabwo ari byo kuko umwana iyo avuze ngo ibiryo ni bibi njye ntabwo numvikana nawe. Ibiryo bibi nibishobora kumutera indwara, abana bashobora gushyiramo amarangamutima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro cyigufi na RadioTV10 ku murongo wa Telephone yavuze ko bagiye gukora igenzura kugira ngo barebe ko ibyo abanyeshuri bavuga hari isano bifitanye n’ukuri.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!