bwiza.com
Ahabanza » Ntabwo twaruciye ngo turumire- Sosiyete sivile ishinjwa guceceka  ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
Amakuru mashya

Ntabwo twaruciye ngo turumire- Sosiyete sivile ishinjwa guceceka  ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard atangaza ko batacecetse ku bibazo birimo kugira ingaruka ku baturage bitewe n’ibibazo by’ubuhahirane biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com batangaza ko batumva uburyo Sosiyete Sivile Nyarwanda kugeza ubu itaragira icyo ivuga ku kibazo cy’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda kandi biri kugira ingaruka mbi ku baturage ivuga ko ivugira.

 Umwe muri aba utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Ni gute waba uvuga ko uvugira abaturage, ukaba utaragira icyo uvuga kuri ibi bibazo biri kugira ingaruka mbi zikomeye ku buzima bw’Abaturage?”

Ibi kandi byunga mu yindi mvugo imenyerewe ngo “ Sosiyete Sivile mu Rwanda nta mbaraga igira, keretse nibura nko mu Burundi ho irakora.”

Bwiza.com yashatse kumenya icyo Sekanyange uyobora uyu muryango kugira ngo agire icyo atangaza kuri iyi ngingo. Mu kiganiro  ku murongo wa telefoni kuri uyu wa 26 Werurwe 2019, yatubwiye ko Sosiyete Sivile Nyarwanda itacecetse ko hari icyo iri kubikoraho.

Ati “ Ntabwo twaruciye ngo turumire kuva aho ibi bibazo bigaragariye kuva aho ibi bibazo bigaragariye hagati ya Uganda n’u Rwanda. Harimo ibibazo bisaba ko abantu bakora ubusesenguzi kugira ngo bamenye impamvu nyamukuru y’ibi bibazo . Ahanini harimo  guhungabanya uburenganzira bw’abantu kandi hari amasezerano aba yarasinywe n’ibihugu agenga urujya n’uruza rw’abantu. Mu gihugu cya Uganda niho bigaragara cyane, bisa nk’aho batemerewe kujyayo. Kuri ubu turimo kuganira na Sosiyete Sivile yo muri ibi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo turebe icyo twakora.”

Yongeyeho “  Iki kibazo kireba sosiyete sivile zo muri ibi bihugu byo mu karere. Dufite icyizere ko ibi bibazo bizakemuka kuko nta gihugu kigeze gisesa amasezerano y’ubucuruzi. Ni uburenganzira bw’abaturage gukomeza ubucuruzi bwabo. Tuvuga ko ari ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda ariko ni icy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Sekanyange avuga ko kuba kugeza ubu ntacyo baratangaza ari uko bakiganira n’izindi sosiyete sivile kugira ngo bamenye ikibazo nyamukuru.

Ati “ Twebwe icyo twabanje gukora ni ukuganira n’indi mirayngo ya sosiyete sivile yo mu karere kugira ngo ducukumbure. Nibyo turimo, ngira ngo mu minsi micye, tuzasohora itangazo dusaba ko hagira icyo dukora. Twirinda kuba twavuga ibintu bidafite facts [ibimenyetso].”

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byakomeje kugira ingaruka mbi ku buhahirane bw’ibihugu byombi, urujya n’uruza rw’abantu, ibintu na serivisi. Abakoraga ubucuruzi bw’imipaka bavuga ko bahahombeye bikomeye.

U Rwanda rushinja Uganda guta muri yombi, gukorera iyica rubozo, kwirukana rimwe na rimwe kwica Abanyarwanda bajya cyangwa bakorera ubucuruzi muri Uganda. Ibi Uganda ibihakana yivuye inyuma ikavuga ko abo ifata ari intasi.

Ibi byatumye u Rwanda ‘rugira inama’ abaturage barwo kuba baretse kujya muri iki gihugu kuko ngo umutekano wabo utizewe.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Teta 26/03/2019 5:52 pm at 5:52 pm

Sekanyange Jean Léonard. Wagiye uceceka uba uvuga iki ko bigaragara ko ntacyo mumaze?
Ni gute bafungira business ibihumbi by’abanyarwanda warangiza ngo urashaka facts?Abanyarwanda barenga miliyoni 5 batuye Uganda, abo bagize ibyo bibazo ntibageze 100. Ni abivanze mu bya politiki no kuneka.
Mujye mujyaho mwuzuze inzego ibindi wapi.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com