bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Abasirikare bakuru ba FARDC b’Abanyamulenge barashinjwa gutera inkunga inyeshyamba

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Congo, Kaliba Mulanga, arashinja abasirikare b’Abanyamulenge bari muri FARDC gushyigikira inyeshyamba z’Abanyamulenge zo mu mitwe ya Gumino na Twirwaneho ivuga ko igamije kubungabunga umutekano w’Abanyamulenge n’ibyabo.

Ni nyuma y’imirwano yagiye ishyamiranya inyeshyamba za mai-Mai na Twirwaneho mu murenge wa Lulenge mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2019 bivugwa ko yangije byinshi ndetse abantu bagera kuri 63 ku mpande zombie bakayisigamo ubuzima.

Kuri ubu rero nk’uko tubikesha urubuga, Imurenge.com, haravugwa inyandiko zanditswe na bamwe mu badepite bakomoka mu Karere ka Minembwe bashinja abasore b’Abanyamulenge kuba nyirabayazana y’umutekano mucye muri iki gice giherereye muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida Felix Tshisekedi, Depite Kaliba Mulanga Pardonne, ukomoka muri Teritwari ya Fizi, akaba ava mu bwoko bw’Abafurero ndetse anayoboye ishyaka PRM (Patriotes Resistants Mai-Mai), yashatse gutesha agaciro ibyatangajwe na mugenzi we, Enock Ruberangabo, ubwo yamaganaga iyo mirwano.

Depite Kaliba akaba yarashinje bamwe mu bayobozi b’ingabo za Congo (FARC) bo mu bwoko bw’Abanyamulenge gushyigikira no gutera inkunga imitwe ya Twirwaneho na Gumino igizwe n’abasore b’Abanyamulenge.

Arashinja aba basore guhohotera no kwangaza andi moko atuye muri aka karere by’umwihariko, Ababembe, Abapfurero n’Abanyintu.

Yakomeje avuga ko abasirikare b’Abanyamulenge ari bo bonyine bagikorera mu bice bavukamo, ashimangira ko mu bindi bice atari ko bimeze nk’uko byari muri gahunda ya leta yo gukura abasirikare mu turere bavukamo mu rwego rwo kwirinda gusubiranamo.

Uyu mudepite ariko ngo ntiyabashije kuvuga amazina y’abo basirikare bakuru b’Abanyamulenge batera inkunga inyeshyamba.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!