bwiza.com
Ahabanza » KU MUNSI NK’UYU: Amateka y’ingenzi yaranze tariki ya 29 Werurwe
Amateka IBYEGERANYO

KU MUNSI NK’UYU: Amateka y’ingenzi yaranze tariki ya 29 Werurwe

Nongeye kubasuhuza. Nk’uko bisanzwe buri munsi tubategurira tukanabagezaho icyegerenyo kivuga ku mateka y’ingenzi yaranze uyu mubumbe dutuyemo.

Turahera mu 1461 tugeze mu 2014:

1461: Urugamba rwa Towton mu Bwongereza.
Edward yatsinze umwamikazi, Margret ahinduka umwami Edward IV w’iki gihugu.

1549: Umugi wa Salvador da Bahia wabaye umurwa mukuru wa mbere wa Brazil, waravumbuwe.

1632: Amasezerano ya Saint Germain mu Bufaransa.

Mu Bufaransa hasinywe amasezerano asubiza Quebec(Canada) mu maboko y’Ubufaransa nyuma y’aho Ubwongereza bwayigenzuraga kuva mu 1629.

1792: Umwami wa Swede, Gustav III yaratanze.

Gustav III yarashwe mu gihe yari yitabiriye igitaramo mu ijoro, nyuma y’urupfu rwe yasimbuwe na Gustav III Adolf.

1847: Intambara ya Amerika na Mexique

Ingabo za Amerika zari ziyobowe na Generali Winfield Scott zafashe agace ka Veracruz.

1879: Intambara y’Ubwongereza n’Abazulu mu rugamba rwa Kambula.

Ingabo z’Ubwongereza zanesheje Abazulu 20,000 muri Afurika y’Epfo.

1886: John Pemberton ni we wenze Coca Cola bwa mbere muri Atlanta ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1941: Intambara y’Isi ya Kabiri

Ingabo zo mu mazi z’Ubwogereza n’iza Australia zatsinze iz’Ubutaliyani(Regia Marina) muri Peloponnesia mu Bugiriki.

1945: Intambara y’Isi ya Kabiri
Ingabo z’aba-Soviete zitwaga Red Army zakubise incuro icy’Ubudage cya kane.

1973: Intambara muri Vietnam

Igisirikare rukumbi cya USA cyari cyarasigaye muri Vietnam cyavuye mu majyepfo y’iki gihugu.

1999: Umutingito mu Buhinde

Umutingito wari ku ngufu za 6.8 watwaye ubuzima bw’abantu 103 mu gace ka Chamoli.

2004: Lithuania, Bulgaria, Estonia, Latvia, Romania, Slovakia na Slovenia byinjiye mu muryango wa OTAN/NATO bisangamo ibihugu nka USA, Ubwongereza n’Ubufaransa.

2013: Abantu bagera kuri 36 baguye mu mpanuka mu nyubako i Dar es Salam/Tanzania, ubwo igorofa rya 16 ryasenyukaga.

2014: Ubutinganyi

Ubukwe bwa mbere bw’abahuje ibitsina(abatinganyi) bwabereye mu Bwongereza na Wales.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe