bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Igisirikare cya Leta cyakozanyijeho na Mai-Mai ifatanyije n’Abarundi

Soldiers from the Armed Forces of the Democratic republic of the Congo (FARDC) take turns to smoke a cigarette at their military base on October 06, 2018 outside Oicha. - Attacks on FARDC bases by the ADF has become more common. The ADF usually attack at night over the weekends, in search of arms, ammunition and medical supplies. (Photo by JOHN WESSELS / AFP)

Imirwano hagati y’inyeshyamba za Mai-Mai zishyize hamwe n’izikomoka mu Burundi, n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC), yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2019, muri Teritwari ya Uvira.

Ni imirwano yabereye mu gace ka Kikozi, muri Teritwari ya Uvira. Igisirikare cya Leta ngo kikaba cyagabye igitero kigamije gutsimbura mu birindiro izi nyeshyamba zikomeje kwisuganyiriza mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ,cyane cyane Mai-Mai n’indi ikomoka mu Burundi.

Abaturage bo mu duce twa Majembwe, Mitamba, kwibijige na Kabamba bakaba bavuga ko batajya baryama ngo batore agatotsi bitewe n’imitwe y’inyeshyamba.

Umuvugizi wungirije w’ingabo za Congo (FARDC) muri Kivu y’Amajyepfo, Capt. Dieudonné Kasereka, avuga ko kuva batangira urugamba rwo guhashya imitwe y’inyeshyamba, abagera kuri 60 barishwe, abasaga 30 barafatwa. Gusa ku ruhande rw’ingabo za Leta ntibatangaza abishwe n’amapeti bariho.

SOS Media/Burundi itangaza ko kuva uku kwezi kwatangira, inyeshyamba zikomoka i Burundi, nka RED-Tabbara, Forebu, zakuwe mu birindiro zari zifite mu duce twa Kigoma. Bitangazwa ko izi nyeshyamba zimukiye mu misozi miremire yo muri Lubumba, mu gace ka Mwega, agace gakunze kugaragaramo inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda.

Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ngo igaragaramo umubare munini w’impunzi z’Abarundi bahuze igihugu mu mwaka wa 2015, bamwe bakaba babarizwa mu mitwe y’inyeshyamba za Red-Tabbara, Forebu, FNL ya Aloys Nzabampema. Imitwe y’inyeshyamba y’abanye Congo irimo nka Mai-mai yakutumba, Mai Mai Kijangala ndetse na Mai Mai Gumino, ngo ikaba yarabiyunzeho.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Byizigiro patrick 30/03/2019 3:14 pm at 3:14 pm

Turasaba reta yacuyakongo kurwanya umutwe wa maimai kuko nibobateza umutekano muke

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com