bwiza.com
Ahabanza » Rwanda: Incamake y’ imibereho y’ abana batuye mu Mijyi
Amakuru Ubuzima

Rwanda: Incamake y’ imibereho y’ abana batuye mu Mijyi

Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2050, abantu 70% y’ abari ku isi bazatura mu mijyi , mu Rwanda ho bishobora kuzaba mbere y’ uyu myaka.

Ku ruhande rumwe, abayobozi b’ u Rwanda bagiye berekana ubushake bwa politiki mu guteza imbere ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo uduce tw’ igihugu turusheho kurangwa n’ ibikorwa remezo bijyanye n’ imiturire y’ umujyi.

Ku rundi ruhande, ubwuso bw’ igihugu cy’ u Rwanda bushobora gutuma iterambere rirushaho kwihuta nk’ uko ibipimo byagiye bigaragaza umuvudoko mu myubakire kuva nyuma ya 1994.

Imihanda ya kaburimbo, imitamenwa, kwegereza abaturage amazi n’ umuriro ndetse n’ ikwirakwiza ry’ umuyoboro wa Internet mu duce tw’ icyaro ni zimwe muri gahunda nshingiro zikomeje kwegerezwa abaturage hirya no hino.

Nubwo iyo gahunda y’ imiturire mu Rwanda itanga icyizere ibarurishamibare ryerekanye ko muri 2002, ku baturage bagize igihugu cyose abana ari 52% bafite hagati y’ imyaka y’ amavuko 6 na 17. U Rwanda rugizwe n’ imijyi mito mitoAmateka ya politiki y’ u Rwanda hagati ya 1990 na 1994 yatumye abana benshi batandukana n’ imiryango yabo bituma abatari bacye bisanga mu mijyi. Icyo gihe Leta ifatanyije n’ imiryango iteyagamiyeho ndetse n’ abagiraneza bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo abo bana bongere kwisanga muri sosiyete kuko bamwe muri bo bari barangirikiye mu mijyi.

Uyu munsi hari Inama Nkuru y’ Abana mu gifaransa, Conseil national de l’enfance (CNC) ifite mu nshingano gukorera abana ubuvugizi ndetse no kumvikanisha ijwi ryabo n’ uruhare rwabo mu iterambere rw’ igihugu.  Kimwe n’ ahandi ku Isi, imijyi y’ u Rwanda ikomeza guhura n’ ikibazo cy’ abana bakoresha ibiyobyabwenge.

Si icyo gusa, kuko urundi rubyiruko rwisanga mu mijyi aho rufite ikibazo cy’ ubupubyi rutezwa na HIV / AIDS nubwo ubuyobozi bukora ibishoboka mu gufasha aba bana.

Isuku ni isoko y’ ubuzima

Leta ifatanyije n’ abarimu ndetse n’ ababyeyi bashyira imbaraga nyinshi mu gukangurira abana isuku kuko ibafata nk’ ubuyobozi bw’ ejo.

Ni muri urwo rwego, Leta yashyizeho gahunda yo kugaburira abana b’ ishuri kugira ngo bige neza bagire n’ umusaruro mu bumenyi.

Haracyari ikibazo cy’ ingutu cy’ ahantu abana bakinira bagorore imitsi bityo baruhuke neza ndetse binabafashe kongera kwiga.

Mu rwego rwo gufasha ingeri zitandukanye z’ abana batuye mu mujyi, imiryango itegamiye kuri Leta ikomeje gutegura ibiganiro mu itangazamakuru bigamije kubakangurira kumenya iby’ ubuzima bw’ imyororokere.

Kugeza magingo aya, abana batuye mu mijyi bakomeje kugirwaho ingaruka n’ inda zitateganyijwe.

Richard Nkurikiyimfura/Bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!