bwiza.com
Ahabanza » Umugabo w’umugore wapfiriye ku mupaka avuga ko  ibi Uganda yabigize ibya politiki
Amakuru mashya

Umugabo w’umugore wapfiriye ku mupaka avuga ko  ibi Uganda yabigize ibya politiki

Hakizimana Dan, umugabo wa nyakwigendera Mukarugwiza. Ifoto: Regis Umurengezi

Umugabo wa Nyakwigendera Mukarugwiza Elisabeth, Dan Hakizimana avuga Ugandayafashe urupfu rw’umugore we ikarugira ikibazo cya politiki yifashishije ibinyamakuru byo muri iki gihugu.

Uyu mugore yapfuye kuwa 27 Werurwe 2019, ubwo yageragezaga kwambuka  anyuze iy’ubusamo ngo ajye muri Uganda mu byavuzwe ko yashakaga imiti n’ibyo kurya kandi ko yari atwite.

Mu muhango wo gushyingura umugore we mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze,  Hakizimana yavuze ko yashenguwe cyane n’urupfu rw’umugore we bari babanye imyaka 20 ariko ngo bikarushaho kumushengura iyo yumva uko ibinyamakuru byo muri Uganda bisobanura intandaro y’urupfu rw’umugore we.

Aha yagize ati “ Ndabizi ko buri wese uri hano azi ibiri kuvugwa mu binyamakuru byo mu Rwanda. Ukuri ni uko ibyo muri kumva no gusoma ari ibinyoma kandi ko ari amakuru mahimbano. Ni nko gushinyagurira umugore wanjye.”

Hakizimana Dan, umugabo wa nyakwigendera Mukarugwiza. Ifoto: Regis Umurengezi

Yongeyeho “Tekereza gutinyuka ugatangaza ko umugore wanjye yari atwite kandi yari amaze imyaka itanu aboneza urubyaro. Ibyo ni ibinyoma nyabaki?”

Hakizimana atera utwatsi ibyavuzwe ko umugore we yari agiye gushaka ibyo kurya muri Uganda kuko ngo yifite kandi ko n’umugore we yari umucuruzi  usanzwe.

“ Nta mpamvu nimwe yari gutuma umugore wanjye ajya gushaka ibyo kurya muri kiriya gihugu [Uganda]. Nta kibazo cy’inzara mfite iwanjye,twejeje ibirayi,ibishyimbo n’ibigori yewe dusagurira n’isoko.”

Uyu mugabo yemeza ko umugore we yasize indwara y’umuvuduko w’amaraso yari amaranye imyaka12. Ku rundi ruhande, ntavuga uburyo umugore we yari ageze ku mupaka ndetse n’icyamugenzaga

Source: The New Times

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

FRED 30/03/2019 10:10 am at 10:10 am

ABANYARWANDA TURABESHYA PEE

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!