bwiza.com
Ahabanza » 56 % by’ abakobwa bo muri Amerika bifuza ikintu kimwe aho kwambikwa impeta zihenze.
Ubukungu Urukundo

56 % by’ abakobwa bo muri Amerika bifuza ikintu kimwe aho kwambikwa impeta zihenze.

Mu gihe gukora ubukwe ari kimwe mu by’ingenzi ku bifuza kubana, hafi kimwe cya kabiri (1/2) cy’akobwa bo muri Amerika bareka ubukwe no kwambikwa impeta zihenze ariko bakagira amafaranga.

Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ ikigo cya Financial chatbot Charlie Finance bwashizwe ahagaragara ku wa 28 Werurwe 2019 muri Leta Zunze Ubumwe z’America. Ubwo bushakashatsi bukaba bwarakozwe ku bakobwa barenga 500 muri uyu mwaka, bafite imyaka hagati ya 18 na 40. 56% bagaragaje ko bahabwa ayo mafaranga gusa.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa bafite inyota yo gushaka abanyamafaranga kurusha ibindi. Umwe muri buri bakobwa 10, ufite hagati y’imyaka 18 na 40, yagaragaje ko amadeni urambagiza arimo ari kimwe mu byo bitondera cyane. Aho bavuze ko batekereza kabirI mbere yo gushyingiranwa n’umusore urimo amadeni menshi.

Dr. Jane Greer, inzobere mu by’imibanire y’ abashakanye yabwiye CNBC ko imwe mu mpamvu abakobwa bifuza kugira amafaranga aho kwambikwa impeta zihenze ari uko bifuza cyane uburinganire muri iki gihe.

Yongeyeho ko abakobwa bashaka umuntu ubitaho mu buryo bw’amafaranga ndetse n’amarangamutima. Ati ‘’ Rimwe na rimwe hari abagore batandukana n’ abagabo kubera ko barimo amadeni cyangwa bananiwe kuguma mu kazi, ibyo bigatuma basa n’abakina umukino wo gushaka abashobora kuba babayeho neza kandi bafite amafaranga.”

Yasoje avuga ko ibyiza ari uko buri wese yaba yinjiza amafaranga by’umwihariko abagabo. Bitaba ibyo abakobwa biragoye ko bakwihanganira gusanga abagabo badahagaze neza mu by’ubukungu.

Bizumuremyi Patrick/ bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com