bwiza.com
Ahabanza » Karongi: Abanye Congo babiri bafashwe bapakiye urumogi mu bwato
Amakuru Umutekano

Karongi: Abanye Congo babiri bafashwe bapakiye urumogi mu bwato

Mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura hafatiwe ubwato burimo abagabo babiri b’abanye Congo  bafite imifuka ibiri y’urumogi aho bari baruzaniye uwitwa Kimana utuye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Werurwe nibwo  inzego z’umutekano zari mu kazi zafashe ubu bwato butwaye imifuka ibiri irimo ibiro bisaga 60 by’urumogi.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba  yavuze ko ubu bwato bwari buturutse ku kirwa cy’Ijwi mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo  bwafashwe n’inzego z’umutekano zikorera muri iki kiyaga.

Yagize ati “  Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane inzego z’umutekano zikorera mu mazi zabonye ubu bwato bwihuta cyane niko kugira amakenga barabuhagarika mu kubusaka basangamo biriya biyobyabwenge.’’

Akomeza avuga ko abafatiwe muri ubu bwato ndetse n’ibiyobyabwenge bafatanwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) bukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.

CIP Gasasira yasabye abakorera mu kiyaga cya Kivu kugira uruhare mu gukumira ibikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Ikiyaga cya Kivu ni hamwe mu hafatwa nk’inzira yinjiriramo  ibiyobyabwenge ndetse na magendu  byose bikomeje  kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano bikanadindiza iterambere ry’igihugu.”

Yibukije abakomeje kwishora mu biyobyabwenge ko urumogi rwashyizwe mu biyobyabwenge bihambaye ibihano  bikaba byarakajijwe.

Yagize ati “Ibihano ku Guhinga, gutunda cyangwa gucuruza urumogi cyimwe n’ibindi biyobyabwenge bihambaye byariyongereye aho ubifatiwemo ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, buri wese akwiye kubyirinda kuko bigira ingaruka kubuzima bw’ubikoresha bikanahungabanya umutekano w’abaturage.”

CIP Gasasira yasoje asaba abaturage baturiye ikiyaga cya Kivu kugira uruhare mu kwicungira umutekano barwanya ibiyobyabwenge na magendu byinjira mu gihugu binyuze muri iki kiyaga. Yabasabye gutanga amakuru kugirango inzego z’umutekano zibashe gukumira ibyaha  umutekano wabo urusheho kuba mwiza.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa  igifungo kuva  ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!