bwiza.com
Amakuru

Abagande batatu bafashwe binjiza ibicuruzwa binyuranyije n’amategeko mu Rwanda.

Abagande 3: Nareeba Naboth, w’imyaka 21, Tumwesigye John, w’imyaka 30, Akankwasa Dan, w‘imyaka 28, ubu bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 30 Werurwe, aho bakurikiranweho kwinjiza ibicuruzwa ku isoko ry’u Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Iyi nkuru dukesha The New Times, ivuga ko aba bagande batatu bafashwe kuwa gatandatu mu mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Kijojo,Umurenge wa Musheri, Akarere ka Nyagatare. Bafashwe n’abanyerondo ubwo bageragezaga kwinjiza imifuka y’ibitunguru banyuze ku mupaka uhuza ibihugu byombi berekeza ku isoko rya Matimba.

Mu gihe iperereza rigikomejeje aba bantu batatu bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Musheri n’ibicuruzwa byabo. Babajijwe impamvu bambukiranya imipaka binyuranyije n’amategeko bavuze ko babuze isoko iwabo bityo bafata umwanzuro wo kwinjira mu Rwanda ngo bagurishe ibicuruzwa byabo ku isoko ry’u Rwanda.

Ibi bikomeje kuba nyuma y’igihe gito umubano w’ibihugu byombi utifashe neza. Aho u Rwanda rushinja Uganda guhohotera no gufunga binyuranyije n’amategeko Abanyarwanda bajyayo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, nibwo Leta y’u Rwanda yagiriye abanyarwanda inama yo guhagarika kujya muri Uganda kubw’ umutekano wabo.

Bizumuremyi Patrick/ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com