bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Abantu 8 baguye mu mirwano hagati y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye

Abantu umunani baguye mu mirwano yahuje kuri uyu wa gatanu ushize inyeshyamba za NDC/R ya Guidon, Nyatura, n’undi mutwe w’inyeshyamba uzwi nka APCLS w’uwitwa Janvier Kalairi mu giturage cya Rukonde muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Kitchanga, ngo inyeshyamba za NDC/ Rénové  nizo zagabye igitero mu rukererera ahagana saa kumi n’imwe ku nyeshyamba za Nyatura. Iyo mirwano yaguyemo abantu 8 barimo abarwanyi 3 ba NDC/R, babiri ba Nyatura, ndetse n’umwe wa APCLS, hapfa n’abaturage babiri barimo uwitwa Niyonzima w’imyaka 32 na Bushu w’imyaka 26.

Mu bantu umunani bakomretse, ubugenzuzi bwa polisi bwavuze ko harimo abasivili batatu, uw’imyaka 19, 20 n’uw’imyaka 28, barimo umukobwa. Bose bakaba bari kwitabwaho n’abavuzi nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Naho sosiyete sivile y’aha hantu yo iremeza ko itewe impungenge n’ikibazo cy’umutekano cyatumye abaturage benshi bata ibyabo ndetse n’ingaruka ku mibereho y’abaturage. Yongeraho ko umutwe wa NDC wigaruriye ibice byinshi ndetse ukaba urimo no kwigarurira abarwanyi bavuye mu yindi mitwe.

Sosiyete sivile ikaba isaba igisirikare cya leta na guverinoma guhagurukira uyu mutwe ivuga ko ukomeje kubona imbaraga ahitwa Bashali Mukoto.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com