bwiza.com
Ahabanza » Rusizi/ Bweyeye: Bwa mbere mu mateka hageze imodoka nini itwara abagenzi
Amakuru mu Rwanda

Rusizi/ Bweyeye: Bwa mbere mu mateka hageze imodoka nini itwara abagenzi

?

Abaturage b’umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi bashimira cyane Perezida Kagame uburyo akomeje kubateza imbere no kubakura mu bwigunge, kuko nyuma y’aho  baherewe umuriro w’amashanyarazi, bagakorerwa umuhanda neza Pindura-Bweyeye ubasha kubahuza n’abatuye utundi turere,ubu noneho bashyikirijwe imodoka nini itwara abagenzi.

Bavuga ko muri iyi myaka Itanu ishize iterambere ryabo ryihuse cyane kuko bahawe amashanyarazi biba  nk’igitangaza, bakorerwa umuhanda wasaga n’uwananiranye mbere none bahawe n’imodoka nini ibasha kubatwarira abagenzi n’imitwaro igana mu mujyi wa Rusizi n’ahandi mu gihugu, bikaba bibakuye mu bwigunge.

Iyi modoka yahageze bwa mbere ni iya sosiyete itwara abagenzi ya RITCO ikaba ngo igiye kujya ihakora ingendo buri munsi,aho bazashobora no gushyiramo imitwaro yabo, bakabasha kugera Pindura bitabagoye kugira ngo babashe gutega izijya ahandi bifuza,bakaba baruhutse kuko ibiciro na byo  ngo  byagabanijwe cyane,mu gihe kuva Bweyeye ujya Pindura byasabaga moto gusa umuntu agatanga amafaranga 5000 ari wenyine,azajya atanga 2000 n’imitwaro ye ikagenda.

Murekatete Valentine wo mu Kagari ka Kiyabo, muri uyu Murenge yagize ati ’’Kubera kumara igihe kirekire mu bwigunge twaranavutse tubusanga nta n’iterambere twatekerezaga ariko ubu tugiye gucuruza kuko uburyo bwo kujya kurangura byinshi bubonetse, dusure imiryango yacu iri ahandi twasaga n’ababuranye kubera  ubu bwigunge, urwaye ajye kwivuza adahangayitse, ubonye icyo ashyira umuvandimwe akimushyire adahenzwe,n’ibindi byinshi bigiye gukemuka kubera iyi modoka tubonye.’’

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’uyu murenge,  Habimana Emmanuel  avuga ko uretse iterambere ry’ubukungu rigiye kuzamuka n’urujya n’uruza rw’abanyabweyeye n’ab’ibindi bice by’igihugu rukiyongera,ibintu bitigeze bibabaho mbere, amahoteli akubakwa,byose bikagenda neza,abatuye uyu murenge bagiye no gufunguka mu mutwe bakareba aho abandi babasigiye iyi myaka yose bamaze mu bwigunge, bakagaruza igihe batakaje batabishaka.

Ati ’’ Byerekana ukuntu ubuyobozi bukuru bwacu bukunda Bweyeye. Kuba batagendaga ngo barebe aho abandi bageze mu iterambere byabadindizaga cyane,ariko ubu ndahamya ndashidikanya ko natwe tugiye gusirimuka birushije ho,ubukene buboneka ino bukagabanuka kuko icyabuteraga gishize, tukumva tugiye kubyaza umusaruro ugaragara aya mahirwe tubonye.’’

Umuvugizi wa Ritco Gahigana John,yabwiye Bwiza.com ko  kubera ko izi modoka basanzwe bakoresha ari ndende cyane kandi uyu muhanda Pindura –Bweyeye ari muto ufite n’amakona menshi,bagiye kuhageza imodoka nto zo mu bwoko bwa dudu ariko zibasha gutwara imitwaro yabo, kuva Bweyeye kugera Pindura akaba ari amafaranga 2.000 gusa,Bweyeye-Rusizi akaba amafaranga 4.000,bakaba bagiye kuhatangiza imodoka imwe,mu gihe gito zikazaba zabaye ebyiri zikora buri munsi.

Umuyobozi w’aka Karere, Kayumba Ephrem wayibashyikirije, yabasabye kuyicungira umutekano bakirinda icyayihungabanya, bakayikoresha mu ngendo zo kwiteza imbere no kwegerana n’inshuti n’abavandimwe b’ahandi,izi ngendo zikabagaragaza ho koko impinduka  zigaragara  mu iterambere.

Abaturage bishimiye bisi za RITCO zageze mu murenge wabo
Abaturage bitegerezaga iyi bisi nk’abonekewe
?

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Kiran 02/04/2019 7:24 am at 7:24 am

Igikorwa cy’Ingirakamaro oye kuri Mayor, Es Bweyeye, Ritco Ltd na leta y’Ubumwe yita kubayo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com