bwiza.com
Ubukungu

Gambia yujuje umubare fatizo kugira ngo isoko rusange ry’Afrika ritangire

Gambia yujuje umubabare fatizo w’ibihugu byari bikenewe kugira ngo isoko rusange ry’Afrika ribe ryatangira. Ni amakuru yashyizwe hanze n’ umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’inganda mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, Albert Muchanga, kuwa 02 Mata 2019 abinjujije ku rubuga rwa Twitter.

Muri ubutumwa bwe yavuze ko ari amakuru meza kuba inteko ishinga amategeko ya Gambia yemeje ko Gambia yemeye gusinya amasezerano agenga isoko rusange ry’Afrika. Ati “Isoko rusange ry’Afrika ririmo kuvuka, akaba ari intambwe ya mbere yo kuritangiza ku mugaragaro muri Nyakanga uyu mwaka.”

Inkuru dukesha African Business ivuga ko Minisitiri w’ubucuruzi muri Gambia, Lamin Jobe, ari we wasobanuriye byimbitse inteko ishingamategeko inyungu ziri mu kwihuriza hamwe no kwemeza amasezerano y’isoko rusange ry’Afrika.

Gambia yabaye igihugu cya 22 cyemeje ayo masezerano nyuma ya Ethiopia. Ethiopia yemeje amasezerano y’isoko rusange ku wa 21 Mata 2019.

Ni amasezerano yitezweho kuzoroshya ubuhahirane muri Afrika, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu no Kuzamura ibigo by’ubucuruzi buciriritse.

Inkuru dukesha African Business ivuga ko Minisitiri w’ubucuruzi muri Gambia, Lamin Jobe, ari we wasobanuriye byimbitse inteko ishingamategeko inyungu ziri mu kwihuriza hamwe.

Bizumuremyi Patrick@bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!