bwiza.com
Politiki

Generali Kayumba Nyamwasa: Twiteguye kugaruka mu Rwanda mu mahoro.

Umwe mu bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma akaza guhunga, Generali Kayumba Nyamwasa yatangarije eNews/Zambia ko biteguye kugaruka mu Rwanda mu mahoro ngo “Kubera ko ibiciro by’intambara biri hejuru”.

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, Gen. Kayumba Nyamwasa yavuze ko amakimbirane adashobora kugeza abantu kuri demukarasi cyangwa iterambere.

“Inzira y’amahoro izadutwara imbaraga nyinshi. Iyo tuvuze amahoro, ni urugendo rurerure kandi ni na byo turimo. Byadutwara igihe kigufi nk’uko byadutwara igihe kirekire ariko twiteguye kuba mu gihugu cyacu.”

Ibi Kayumba abitangaje mu gihe impuguke z’Umuryango w’Abibumbye(ONU/UN) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zatanze impuruza ivuga ko ayoboye umutwe wa gisirikare, P5 ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uyu mutwe uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu duce twa Fizi na Uvira. Uyu mutwe kandi biravugwa ko uhabwa ubufasha buturutse mu mahanga nk’ibiryo, imiti, imyambaro n’inkweto nk’uko raporo akanama ka ONU k’umutekano kabitangarije muri raporo yo ku wa 31 Ukuboza, 2018.

Iyi raporo kandi iravuga ko izi ngabo za P5 zituruka mu mashyaka atanu atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yihurije hamwe ari yo: RNC(Rwanda National Congress) ya Kayumba Nyamwasa, PS Imberakuri, FDU Inkingi, PDP-Imanzi n’Amahoro PC(Amahoro People’s Congress).

Gen. Kayumba yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 mu 2011 ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo ari na yo akiri , nyuma yo guhamwa ibyaha birimo iterabwoba, gupfobya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!